• bethjpg-0c930c93-f08de

    Kiliziya bivugwa ko ariyo Yezu yavukiye mo yavanywe mu Ndangamurage zigiye kurimbuka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Yezu yavukiye mo  ruherereye I Betelehemu rwamaze kuvanwa mu hantu 54 ndangamurage hari mu marembera nyuma y’uko ubuyobozi bw’igihugu cya Palestine busanye ibice biyigize birimo n’igisenge. […]




    Urusengero rwa Kiliziya Gatolika Yezu yavukiye mo  ruherereye I Betelehemu rwamaze kuvanwa mu hantu 54 ndangamurage hari mu marembera nyuma y’uko ubuyobozi bw’igihugu cya Palestine busanye ibice biyigize birimo n’igisenge.

    bethjpg-0c930c93-f08de

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO),ifite mu nshingano zayo kubungabunga ahantu nk’aha yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’ibikorwa bikomeye byakozwe kuri iyi Kiliziya mu myaka ishize, harimo gusana igisenge cyayo, hanze ndetse n’amadirishya ahanini bikozwe na Leta ya Palestine.

    Iyi ni inyubako iherereye mu majyepfo ya yeruzalemu ifatwa nk’amavukiro y’umwami w’abakristu Yezu/Yesu kristo ikaba yaraje kuvugururwa mu mwaka wa

    339,gusa iyi nzu yaje gufatwa n’inkongi mu kinyejana 6 kubera kutitabwa ho cyane yakomeje kwangirika mu mwaka wa 2012 nibwo UNESCO yashyize iyi nyubako mu hantu ndangamurage hari kurembera.

    Kuri ubu hasigaye ahantu ndangamurage 53 hafatwa nka hari mu byago muri utwo duce higanjemo inyubako z’imigi myinshi yarikomeye ku gihe cy’Abaromani.

    bethlehem_church-of-nativity-engrance-7-35lmauldin
    Inzira yinjira mu kiliziya Yezu yavukiye mo
    nati
    Imbere muri iyi nyubako nuko hasa

    nati1

    bethjpg-0c930c93-f08de
    Inyubako yamaze gusanywa

    @IByiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo