• pape

    Kigali:Nyandungu aho Papa Pawulo wa II yasuye hagiye kubakwa ubusitani buzamwitirirwa

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 5, 2019

    Ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiratangaza ko bigendanye n’umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu ahantu muri aka gace Papa Yohani Pawulo wa II yasomeye Misa ubwo yasuraga u Rwanda […]




    Ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiratangaza ko bigendanye n’umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu ahantu muri aka gace Papa Yohani Pawulo wa II yasomeye Misa ubwo yasuraga u Rwanda hagiye kugirwa ahantu Nyaburanga.

    nyandungu

    KT Press dukesha iyi nkuru yanditse ko aha hantu hagiye gushyirwa ubusitani bufite ubuso bwa metero kare 178.5 bukazitwa Ubusitani bwa Papa, ndetse ko Leta y’u Rwanda ngo ikomeje kuganira na Kiliziya Gatolika ngo hashakwe ikindi cyashirwa muri ubu busitani kigendanye na Kiliziya.

    Jules Djangwani,Umuhuzabikorwa  w’ imishinga mu kigo cy’ igihugu cy’ ubukungu bushingiye ku bukerarugendo na za pariki mu mijyi (NUWEP) yagize ati”Turacyaganira na kiliziya gatolika ngo turebe ikindi twashyirwa muri ubu busitani.”

    Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizaba byarangiye munzeli mu  mwaka wa 2020 aho bizatwara amafaranga y’u Rwanda arenga ho gato miliyari 5.

    Papa Yohani Pawulo wa 2 yasuye u Rwanda hagati ya tariki 7-9 Nzeli mu 1990 akaba yarasomeye Misa ahantu harimo Nyandungu(Kigali,Kamonyi na Muhanga yasize asengeye abarwayi atanze n’ubutumwa bwa mahoro byiyongera ho ko ariwe wayoboye umuhango wo kwimika abasaseridoti 30 icyo gihe barimo na Mgr Antoine Kambanda ubu ni umushumba mukuru wa Arkidiyosezi ya Kigali.

    Papa Yohani Pawulo wa II yabaye umushumba wa Kiliziya Gatorika wa 264 uhereye ku ntumwa Petero yamaze kuri uyu mwanya imyaka 27 kuva tariki ya 16 Ukwakira 1978- 2 Mata 2005 ndetse kubera ibikorwa bye birimo ko yaje gusabira imbabazi umuntu wigeze kumurasa byatumye ashyirwa mu rwego rw’abahire.

    pape
    Nyandungu aho Papa Pawulo II yasomeye Misa hubatswe ishusho ye
    nyandungu
    Amatariki Papa Pawulo II yasuriye ho u Rwanda
    Popes-monument-and-the-cross-nearby
    Ahakikije aka gace niho hagiye kubakwa ubusitani bwa Papa

    @Ibyiringiro

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo