• 54521940_1315231665290611_983534544277733376_n

    KIGALI: Mu ivugabutumwa ryabereye ku mudugudu wa Kimihurura ,Bari Banze ko bataha abandi barari bitewe n’ ibidasanzwe Imana yakoresheje Korali Goshen – AMAFOTO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 25, 2019

    Korali Goshen  yo kuri ADEPR Muhoza  mu Rugendo rw’ ivugabutumwa yagiriye mu Mujyi wa Kigali    mu Karere ka Gasabo  mu itorero rya ADEPR Kimihurura  bari banze ko bataha  , abandi […]




    Korali Goshen  yo kuri ADEPR Muhoza  mu Rugendo rw’ ivugabutumwa yagiriye mu Mujyi wa Kigali    mu Karere ka Gasabo  mu itorero rya ADEPR Kimihurura  bari banze ko bataha  , abandi  bararira  bitwe n’ urukundo rukomye  bakunda  korali  Goshen .

    54521940_1315231665290611_983534544277733376_n
    Korali Goshen mw’ ivugabutumwa yagiriye mu mujyi wa Kigali ku itorero rya ADEPR Kimihurura

     

    Mu ivugabutumwa korali Goshen yagiriye  mu Mujyi wa Kigali  ryatangiye   tariki ya 23-24 Werurwe 2019 korali  Goshen yagiriye urugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwase  ya kimihurura umudugudu wa Kimicanga ,   bakirwiwe  neza  cyane n’ abagize uyu mudugudu ,. aho ahagana  ku isaa y’ isaa tatu  n’ igice(9h 300) korali Goshen yarigeze kimihurura   bakirwa neza n’ bakirisito baho  babereka aho baruhukira  ahagana  isaa munani 14h 00 igiterane kiratangira maze bahagirira ibihe byiza cyane ….

    Image may contain: 8 people, people smiling, people standing and indoor

    Iki  giterane Korali  Goshen  yari yitabiriye  cyateguwe  Groupe  y’ abanyamasengesho   yitwa “ ABANA B’ INKUBA “ Uyu ukaba  ari umuryango[ Famille ]  mwiza cyane  ukwa  ari wo wateguye  iki giterane kubufatanye n’ umudugudu w’ itorero rya ADEPR Kimihurura  iki giterane cyamaze iminsi 5 kuva  ku tariki ya  20-20-24  Werurwe 2019.,  Korali Goshen  yo yaje muri iki gitera  kimaze iminsi 3 gitangiye  , iyi korali ukunzwe  na  benshi  ikaba ariyo yagisoje

    Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

    Mu kiganiro  n’ Ikinyamkuru IBYIRINGIRO.RW  cyagiranye  n’ umwe mu bayobozi ba Korali Goshen  ariwe Bwana Ngenzi   yavuze ko  bahagiriye ibihe byiza cyane dore ko baririmbye indirimbo zigedra kuri 30 zose …. hakanakira agakiza abantu benshi

    Yagize ati :”   twahagiriye ibihe byiza muri iri vugabutumwa twakoze abantu benshi barihannye bakira Yesu  nk’ umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwabo  ndetse  twabonye  abantu benshi  batanze ubuhamya  bw’ ibyo  Yesu yabakoreye naho yabakuye kdi koko ubonako haricyo Yesu yabakoreye….   Ibi byadukoze ku mutima cyane  kuko  intego yacu twari tuyigezeho ,  twongeye kwishimira kandi  urukundo tweretswe  n’ abakunzi bibihangano byacu  aha ku mugudu  wa Kimihurura kuko bari banze ko dutaha  abandi bararira bitwe n’ urukundo rukomye  bakunda  korali  Goshen .”

    Yakomeje kandi agira ati :” korali Goshen turashima Imana kubw’Ibyo yadukoreye idukoresha iby’ubutwari dore ko  twatashye abantu badashaka ko dutaha ndetse n’abandi barira bitewe n’urukundo badukunze  kubera  ubutumwa buri mu  ndirimbo zacu.

    Iyi korali kandi  si ivugabutumwa mu indirimbo  bakoze  gusa kuko  bafatanyije n’ abandi kubaka inzu y’ Imana (  urusengero  rwa ADEPR KIMIHURURA abitabiriye iki giterane bafatanyije na Goshen  bakusanya asaga 3.100.000 frw ( miriyoni eshatu n’ibihumbi ijana.)

    IREBERE  AMAFOFO  YARANZE IVUGABUTUMWA  GOSHEN YAGIRIYE  MU MUJYI WA KIGALI

     

    Image may contain: 3 people, people smiling, indoor

    Image may contain: 8 people, people smiling, people standing

    Image may contain: 3 people, people standing

    Image may contain: one or more people, people sitting and shoes

    Image may contain: 4 people, people smiling, people standing

    Image may contain: 7 people, people smiling, people standing

    Image may contain: one or more people, people sitting, shoes, table and outdoor

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo