Kigali : Dr. Ntezilyayo Faustin yatangije kumugaragaro Inama ya ASFM KIGALI 2023 ku ncuro ya 10
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga , Dr Ntezilyayo Faustin yatangije ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Urwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera muri Afurika, ashima intabwe imaze guterwa mu gufasha abatuye isi kubona ubutabera .
iyi Inama Mpuzamahanga y’Urwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera muri Afurika (ASFM KIGALI2023) irikuba ku ncuro ya 10 yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 7 werurwe 2023 yitabiriwe n’ abantu 400 baturutse mu bihugu 40 byo hirya no hino ku isi , yakirwa n’ igihugu cy’ u Rwanda binyuze muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory).
Umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera( Rwanda Forensic Laboratory), Dr Charles Karangwa aha ikaze abitabiriye iyi nama yagaragaje ko babonye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye n’ ubumenyi

yagize ati :” “Iyi nama tuyibona nk’umusemburo wo gukomeza kwagura ibikorwa byacu, icyo dushaka ni uguhuza hamwe Afurika, tugahuza uburyo dukora mu kurwanya ibyaha, tugahuza ikoranabuhanga […] dukoresha ubushobozi dufite muri Afurika.”
anongeraho kandi agira ati : “Ibimenyetso bya gihanga ni urwego rugenda rukura umunsi ku munsi nk’uko ibyaha bigenda bihinduka. Ni yo mpamvu iyi nama iba urubuga rwo kugira ngo uko abandi bakora, tumenye ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo tudasigara inyuma.”
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ASFM2023, Dr Ntezilyayo yavuze ko ari iby’agaciro kwakira iyi nama ibaye ku nshuro 10, ashimira ubuyobozi bwa ASFM bwahisemo u Rwanda kugira ngo rwakire iyi nama igomba gufatirwamo imyanzuro izafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara muri uru rwego.

Ati “Inama Mpuzamahanga ya ASFM, ni gahunda nziza ihuriza hamwe amagana y’abahanga mu by’ubumenyi bwa gihanga n’abandi bagira uruhare muri uru rwego, kugira ngo basangizanye ubumenyi bukenewe ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho mu kugera ku butabera buboneye ku mugabane wacu.”
Iyi nama y’ ’Ihuriro Nyafurika ry’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga byifashishwa mu butabera (ASFMKIGALI2023) irikuba ku nshuro ya 10 , hanatangijwe ku mugaragararo ikigo Nyafurika cya AFSA (African Forensic Science Academy) kizaba gifite icyicaro mu Rwanda, aho byitezwe ko kizafasha ikigo cyo mu Rwanda cya RFL kugera ku rwego mpuzamahanga .

@ibyiringiro.rw