• 7e64c4d2a4a242251ffdaa790b21fa01_L

    Kicukiro : Umushumba Paul Mucumbitsi w’ itorero Blessing Centre  yimikiwe kuba Intumwa 

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 27, 2017

    Mu  birori bikomeye  by’ amateka  kw’ itorero Blessing Centre  , tariki ya  25 ukuboza 2017 nibwo  umushumba w’ itorero Blessing Centre  yimikiwe kuba intumwa ( Apotre ) Kuri  uyu wambere tariki ya  25 […]




    Mu  birori bikomeye  by’ amateka  kw’ itorero Blessing Centre  , tariki ya  25 ukuboza 2017 nibwo  umushumba w’ itorero Blessing Centre  yimikiwe kuba intumwa ( Apotre )

    Breaking: Paul Mucumbitsi yamaze kuba Apostle umuyobozi wa Blessing Centre Church mugihe bizihiza isabukuru y’umwaka

    Kuri  uyu wambere tariki ya  25 ukuboza 2017   umunsi abakirisitu bizihizaho Noheli  ivuze byinshi  kuribo  ,  ku cyicaro gikuru  cy’ itorero Blessing Centre   riherereye  mu karere ka Kicukiro habereye  umuhango wo kwimika Pasiteur Mucumbi  aho yimikiwe  kuba intumwa  . uyu muhango ukaba warahuririranye  no kwizihiza isabukuru y’ umwaka umwe itorero  Blessing Centre rimaze ribonye izuba

    Apotre Paul  Mucumbitsi  aganira  n’ itanagazamakuru  yatangaje ko igihe kigeze ngo azenguruke amahanga yamamaza inkuru nziza  ya  Yesu Kristo .

    Apotre Paul Mucumbitsi w’ itorero Blessing Centre yawe inkoni y’ ubushumba

    Mu magambo ye yagize ati :” igihe kirageze ngo ntangire nzenguruka amahanga namamaza inkuru nziza ya krito  akaba ariyo mpamvu nimitse ] nahaye  inshingano umudamu  wanjye ]  zo  kuyobora   paruwasi ya Blessing Centre Kicukiro .”

    Muri  uyu  muhango kandi  Intumwa Paul Mucumbitsi  yasengeye  Pastor Mukamunana Mariam uzajya uyobora Paruwasi  ya  Kicukiro, asengera umupasiteri uzajya ayobora Paruwasi yo  muri RDCONGO  mu gace ka bukavu  aho baherutse  gutangiza ishami ry’ Itorero Blessing Center , yanasengeye]  yimitse ] kandi abadiyakoni 20 bo muri iri torero bazajya bafatanya na Pasiteri  Mariam

    Uyu muhango wo kwimika Pasiteri Paul Mucumbitsi kuba  Intumwa ]  Apotre ] wayobowe n’ intumwa yaturutse mu gihugu cya DRCongo  witwa  Apostle Musombolwa Robert wo mu itorero CPNM.

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo