• uhuru

    Kenya:Barasaba Perezida Uhuru gufunga insengero zose

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 10, 2019

    Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Kenya basabye Perezida Uhuru Kenyata gutera  ikirenge nk’icyo Leta y’u Rwanda yateye ifunga insengero zitujuje ibyangombwa . Ibi byasembuwe nuko kuri iki cyumweru […]




    Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Kenya basabye Perezida Uhuru Kenyata gutera  ikirenge nk’icyo Leta y’u Rwanda yateye ifunga insengero zitujuje ibyangombwa .

    uhuru

    Ibi byasembuwe nuko kuri iki cyumweru tariki ya 08 Nzeli2019 hasohotse amakuru avuga ko muri Kiliziya imwe abadepite baturuka mu mashyaka atandukanye baharwaniye mu gihe wari umwanya wo kuramya no gushima Imana.

    Biravugwa ko ubwo igitambo cya Misa cyari kirimabanyije umudepite witwa Kihuru uturuka mu kitwa Tangata akaba ari igice cy’abantu bashyighikiye Visi Perezida w’iki gihugu Willam Ruto yinjiye agasanga umudepite wo mu ishyaka rya Jubilee ya uhuru Kenyata arimo aravuga maze akavuga ko abantu bo muri iri shyaka rya Perezida batagomba kuza kuvugira mu gace ahagarariye batamu menyesheje ibintu byateje rwaserera kugeza ubwo bafatana mu mashing gusa Polisi ikaza kuhagoboka.

    Kubera izi mvururu hamwe n’andi mabi abanyakenya bavuga agaragara mu nsengero batangiye kugaragaza ko batishimiye imikorere y’izi nsengero k’uburyo bamwe batangiye gusaba Perezida gutangira kwaka impamyabushobozi ya Tewolojiya aba bavugabutumwa.

    Ahenshi ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza icyiswe”Shame on churches” bivuze ngo “Ikimwaro cyangwa igisebo ku nsengero.”

    Umwe yanditse ngo”Nyakubahwa Uhuru Kenyatta akwiye gufata inzira nk’iya Kagame agafunga insengero za Kenya zose maze hagasabwa impamyabumenyi ya Tewolojiya k’umuntu ushaka gufungura urusengero rushya.”

    ken

    Undi yagize ati”Najya kureba imirwano yo mu kabari aho mu mwanya w’ubu busazi bwo mu nsengero.”

    ke

    Usibye ibibazo by’ubushukanye bwitwaje ubuhanuzi buvugwa mu madini ya Kenya(kimwe n’ahandi henshi ku isi)ubu insengero zimwe zikoreshwa n’abanyapolitiki mu rwego rwo gucengeza amatwara cyangwa amahame y’amashyaka,aho usanga byarabaye nk’umuco ahenshi iyo amasengesho arangiye mbere yo gutaha umunyapolitiki afata ijambo.

    keny
    Gusenga no gusengerwa kuba mu nsengero muri iyi minsi ntivugwa ho rumwe


    Leave a Reply


    Ibitekerezo