• urusengero

    Kenya: yagiye kwiba mu rusengero ahasiga ibaruwa isaba imbabazi

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 16, 2019

    Uyu mujura bitamenyekanye niba ari umugabo cyangwa umugore akomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo yasigaga ibaruwa isaba imbabazi mu rusengero yatoboye agiye kwibamo amaturo,agasanga nta kintu […]




    Uyu mujura bitamenyekanye niba ari umugabo cyangwa umugore akomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo yasigaga ibaruwa isaba imbabazi mu rusengero yatoboye agiye kwibamo amaturo,agasanga nta kintu kirimo.

    urusengero

    Uyu mujura yatangaje benshi ubwo ibaruwa yasize yanditse igeze mu bitangazamakuru.

    Yagize ati”Biturutse ku watoboye urusengero rwanyua Bakristu bavandimwe mbere na mbere igitondo kiza noherejwe n’umukristu mugenzi wanyu ambwira ngo amaturo yose mwayabitse aha none nsanze nta kintu kirimo Imana ibahe umugisha kandi ndabasabye munsengere.”

    church-thief2-576x1024-b178d
    Ibaruwa uyu mujura yandikiye abakristu

    Uyu mujura nk’uko yari yatangiye iyi baruwa yashoje asinya aravuga ati”Ibaruwa iturutse ku watoboye urusengero rwanyu”

     

    IBYIRINGIRO TV



    Leave a Reply


    Ibitekerezo