• IMG-20190717-WA0019

    KABAYA : Igiterane “Kanguka uzuke”  cyateguwe na Korali Inkurunziza gisize abarenga 50 bakiriye agakiza- AMAFOTO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 17, 2019

    Kuva kuwa gatandatu 13 Nyakanga 2019 kugeza cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019 Korali Inkurunziza ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabaya yakoze igiterane yari yise “Kanguka uzuke kristu abone uko […]




    Kuva kuwa gatandatu 13 Nyakanga 2019 kugeza cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019 Korali Inkurunziza ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabaya yakoze igiterane yari yise “Kanguka uzuke kristu abone uko akumurikira” abagera kuri 50 bakira agakiza.

    IMG-20190717-WA0019

    Nyuma y’iki giterane bari batumiye mo Korali Siyoni,Ndimbati Elie umuyobozi wa Korali Inkurunziza yatanagarije  Ibyiringiro.rw ko iki giterane  cyari kigamije kubwira abanya-Kabaya kuva mu byaha kuko Yesu yabakunze akabitangira akabemenera amaraso ku musaraba.

    IMG-20190717-WA0007
    Korali INKURUNZIZA ADEPR KABAYA

    Yagize ati”Iki gitaramo cyari gifite intego igira iti kanguke uzuke Kristu abone uko akumurikira cyari kigamije kubwira abanya-Kabaya ko Yesu yabakunze akabitangira bityo bakwiye kuva mu byaha”
    IMG-20190717-WA0000

    Yakomeje agira ati”wabonye ko abantu bari benshi cyane abantu bihannye barengaga mirongo itanu.”

    Yavuze ko ku giti cyabo intego yo kubwira abantu ubutumwa bwiza bayigeze ho kandi bakaba bishimye kandi ko bazkomeza kwigira kuri Korali Siyoni nka korali ifite urwego igeze ho kandi ifite icyo ibarusha.

    Ndimbati yasabye abanya-Kabaya gukizwa abakareka ibyaha kugirango bazabashe kujya mu ijuru.

    Korali Inkurunziza imaze imyaka 25 ikaba ifite abaririmbyi bagera ku 120,ikaba imaze kugira indirimbo nyinshi zaba iz’amajwi n’amashusho,iyi korali ikaba ifite ibindi biterane bikomeye muri aya mezi asigaye aho mu kwa munani tariki 18 bazaba bari muri Paruwasi ya Rubavu naho 14 z’ukwa cyenda ni muri Paruwasi ya Ngororero.

    IMG-20190717-WA0003

    IMG-20190717-WA0004

    IMG-20190717-WA0005 IMG-20190717-WA0006

    IMG-20190717-WA0016

    IMG-20190717-WA0017

    IMG-20190717-WA0018

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo