• 49906611bfbeb62f4bfa7624e9d750

    Iwawa: Umuhanzi Adrien Misigaro yemereye inkunga ikomeye Fireman, Neg G The General na Young Tone izabafasha muri Muzika – Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 13, 2019

    Umuhanzi Adriem Migaro yakoze   igikorwa  cyatunguye benshi  ubwo yajyaga gutaramira  urubyiruko rugororerwa  mu kigo cya Iwawa  kirimo  ingeri zitanduka nye  z’ urubyiruko ,  yemerera kumugaragaro   inkunga ikomeye  Fireman, Neg G […]




    Umuhanzi Adriem Migaro yakoze   igikorwa  cyatunguye benshi  ubwo yajyaga gutaramira  urubyiruko rugororerwa  mu kigo cya Iwawa  kirimo  ingeri zitanduka nye  z’ urubyiruko ,  yemerera kumugaragaro   inkunga ikomeye  Fireman, Neg G The General na Young Tone   ikunga yo kuzabafasha muri Muzika   ni barangiza kugororwa  .

    49906611bfbeb62f4bfa7624e9d750
    umuhanzi Adrien Misigaro arikumwe n’ abaraperi bazwi mu Rwanda nka Fireman, Neg G The General na Young Tone

     

    Mu gikorwa gikomeye  cyo gusura urubyiruko rugororerwa mu kigo cya Iwawa  cyabaye tariki ya 12 Werurwe 2019 , Adrien Misigaro arikumwe  na Miss Mutesi Jolly, Nyiramongi Odette barikumwe n’itsinda ry’abanyamakuru . yasuye   urubyiruko rugororerwa mu kigo cya Iwawa  abajyaniye  ubutubwa bwiza  bw’ Ijambo ry’ Imana  kuko yasanze ubutumwa atagomba kubutanga akoresheje indirimbo gusa ahubwo akwiriye no gukora ivugabutuwa  ryo mu bikorwa .

    Urubyiruko rwa  n’ uyu muhanzi  rajyanwa mu kigo cya Iwawa   kuko  ruba rwarasabitswe  no kunywa  ibiyobyabwenge  byinshi n’ izindi ngeso  mbi zitandukanye ….

    79f63132958c38b44023a0568f1c27
    Umuhanzi Adrien Misaigaro ataramira urubyiruko rugororerwa mu Kigo cya Iwawa

     

    Adrien Misigaro yatangarije  itangazamakuru agira ati :” Nasanze kuririmba gusa bidahagije, iki gikorwa nasanze cyahindura ubuzima bw’abandi bantu. Nasanze gukorera ibitaramo i Kigali gusa bitaba bihagije ahubwo mpitamo kuza hano ngo nkoreshe ijwi ryanjye mfashe aba bantu.”

    Umuahanzi Adrien Misigaro yakomeje agira inama urubyiruko  rw’ Iwawa ko rudakwiye gucika intege ngo rwumve ko byose byarangiye ahubwo ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kugirwa bashya ndetse buri wese agaharanira kuzatahana ubumenyi buzamutunga mu buzima busanzwe.

    Yakozwe ku mutima  cyane  n’ ibikorwa bihaberabyo kugorora  urubyiruko  yemera guhemba  amakipe abiri aherutse kwitwara neza mu irushanwa ryabaye ku Kirwa cya Iwawa. Yabasigiye impuzankano bazajya bambara mu kibuga anabasigira imipira yo gukina.

    Misigaro kandi yemeye ko azashakira iki kigo mudasobwa ziziyongera ku zo bigishirizaho uru rubyiruko.

    Mu kigo cya Iwawa  kandi yasanzwe abahanzi bagenzi bakora injya ya Rap ( Hip hop )  nka Fireman, Neg G The General na Young Tone  baririmba indirimbo zisanzwe aganira nabo   ababwira  ko nibasubira mu buzima busanzwe azabafasha mu muziki wabo ndetse akazabakorera indirimbo mu majwi n’amashusho kugira ngo basakaze ubutumwa bwigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge.

    Nkuko tubicyesha  kinyamakuru isimbi  Adrien Misigaro  yagize ati :” Nishimiye cyane kuba barateye intambwe yo kugera hano, ntabwo ari bo bonyine banyoye ibiyobyabwenge, hari n’abandi. Ndifuza kuba nabakorera indirimbo ivuga kuri ibi bintu, bose naganiriye na bo numvise bafite gahunda yo guhinduka. Mu gihe cyose bazava hano nzabafasha mu muziki wabo no gukora indirimbo yatuma urubyiruko ruhagarika ibiyobyabwenge.”

    Adrien Misigaro akoze iki gikorwa  cyo gusura  urubyiruko rw’ Iwawa nyuma yuko yifatanye  na Gentil Misigara  gutaramira abanyarwa mu gitaramo Hari Imbaraga Tour .

    Umuhanzi Adrien Misigaro yasigiye ibyishimo abari kugororerwa i Iwawa (Amafoto&Video)
    Adriem Misigaro mu byishimo byinshi hamwe n’ urubyiruko rw’ Iwawa

     

    Umuhanzi Adrien Misigaro arikumwa Miss Mutesi Jolly

     

    urubyiruko ruri kugororerwa mu kigo cya Iwawa

     

    IBYIRINGIRO.RW

     

     

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo