• hillsong_lonf156-e8c47

    Itsinda Hillsong ryo mu Bwongereza rigiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kitari cyamenyekana aho kizabera

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 9, 2019

    Itsinda  ry’abaramyi ryo mu Bwongereza, Hillsong London ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Grace to grace,What a beautifull name,Jesus I need you n’izindi nyinshi” rigiye kuririmbira mu Rwanda ku nshuro yaryo ya […]




    Itsinda  ry’abaramyi ryo mu Bwongereza, Hillsong London ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Grace to grace,What a beautifull name,Jesus I need you n’izindi nyinshi” rigiye kuririmbira mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere mu gitaramo kizakurikirwa n’ibindi bikorwa by’urukundo.

    Ni igitaramo kiri gutegurwa na Rwanda Events Group Ltd giteganyijwe kuba ku 6 Ukuboza 2019 gusa isaha naho kizabera ntiharamenyekana.

    Iri tsinda rizahurira mu gitaramo n’abandi baramyi bakomeye mu Rwanda nabo bazatangazwa mu minsi mike iri imbere.Rizizanira abacuranzi ndetse n’abarimbyi bose bazaba bavuye mu Mujyi wa Londres.

    unnamed

    Hillsong London izagera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2019 mbere ho iminsi mike ngo igitaramo kibe, bakore ibikorwa bitandukanye by’urukundo mu Rwanda.

    Hillsong London izaba yiyongereye ku mubare w’ibindi bihangange mu muziki wo kuramya byagiye biza mu Rwanda birimo Don Moen, Pompi, Mag44, Sinach, Alika Mbuba n’abandi.

    Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia.

    Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    hillsong_lonf156-e8c47

    Hill song worship n’itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1983 ryitwa Hillsong Live nyuma mu 2014 ryitwa Hillsong worship rikaba rimaze gukora album hafi 30 zagiye zisohoka ho indirmbo zahesheje iri tsinda ibihembo byinshi bitandukanye.

    ni_ubwa_mber00ea-c3ea0
    Iki nicyo gitaramo cya mbere Hillsong worship izaba ikoreye mu Rwanda


    Leave a Reply


    Ibitekerezo