ITOZE GUTEKEREZA MBERE YO KUVUGA

“Yobu 18 : 21” Ururimi nirwo rwica kandi ninarwo rukiza, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana

Abantu bakunze kuvuga ko ururimi ari inyama yigenga. Rurakomeye cyane mu mibanire y’umuntu n’abandi. Nirwo rujya rugaragaza imitekerereze, ni narwo ruyiyungurura. Ruri mu ngingo zubaka ubusabane n’imibanire n’abandi ndetse ni narwo ruyinaniza. Aho rwakoreshejwe nabi ruteza ingaruka nyinshi zirimo kwica, gusenya, gutwika. Aho rukoreshejwe neza, rwubaka imiryango, ruhuza abantu.

Muri Ibi bihe by’ikoranabuhanga, ururimi rwabaye intwaro rutwitsi kubera uburyo imbuga nkoranyambaga zihutisha ibyavuzwe. Yewe ururimi ntirukiri amagambo gusa umuntu avuga ni n’ayo yandika agakwirakwiza.

Abarukoresha neza ni abatekereza mbere yo kuvuga naho abo rwananiye n’abavuga mbere yo gutekereza.

Abizera Imana barasabwa:
✅gutekereza cyane kubyo bavuga no
✅kutavuga igihe cyose kuvuga kutarimo amagambo yubaka.

Umukristo agomba kuba afite amatwi maremare n’ururimi rugufi.

Rinda ururimi rwawe.

Mugire Umunsi mwiza.

@ibyiringiro.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *