• inkuru

    Itorero ry’Intumwa n’abahanuzi ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse cyatumiwemo abavugabutumwa Mpuzamahanga

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 17, 2019

    Itorero rya ‘Apostles and Prophets Church of Christ’ bisobanuye ‘Itorero ry’Intumwa n’Abahanuzi rya Kristo’  ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse.Ni igiterane giteganijwe kuba  kuva ku cyumweru tariki 21 kugeza kuya 28  Nyakanga […]




    Itorero rya ‘Apostles and Prophets Church of Christ’ bisobanuye ‘Itorero ry’Intumwa n’Abahanuzi rya Kristo’  ryateguye igiterane gikomeye cy’ububyutse.Ni igiterane giteganijwe kuba  kuva ku cyumweru tariki 21 kugeza kuya 28  Nyakanga kugeza 2019.

    inkuru

    Icyo giterane cy’ububyutse kandi  kizaba kirimo abakozi b’Imana batandukanye barimo; Bishop Gakwaya Augustin uyoboye iri torero , Rev Dr Antonio uzaturuka muri Amerika,Pastor Rubambana Emmanuel wo muri,Rev Kachuba Guillaume n’abandi.

    Mu baririmbyi n’abahanzi, Healing worship Team,Apostle church worship team, Living steams choir Anointed Band  n’abandi.

    Image result for healing worship team

    Muri iyo minsi irindwi icyo giterane kizamara, abantu bazakitabira bazahembuka mu nyigisho z’ububyutse ndetse n’ibihe byiza mu bijyanye n’umwuka dore ko abakozi b’Imana bagitumiwemo bariho amavuta y’Imana .

    Apostles and Prophets church of Christ ni itorero rifite amatorero (local church) 45 mu Rwanda rikagira amatorero arenga 100 mu gihugu cya uganda. Ni itorero riyoborwa na Bishop Augustin Gakwaya (Legal representative).

    Icyicaro cyaryo gikuru kiri Kimironko mu mujyi wa Kigali haruguru y’ishuri rya Kigali Parents ari naho iki giterane kizabera nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe kugitegura ariwe Ruvugwaho John.

    Hateganijwe kandi n’amahugurwa y’abakozi b’Imana kuva kuwa gatatu 24 Nyakanga 2019 kugeza kuwa gatanu 26 Nyakanga 2019  guhera saa tatu za mugitondo ukagera saa cyenda za nimugoroba.

    inkuru

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo