• ry6b9887-3-c4262-2

    Israel Mbonyi yasobanuye uko indirimbo ye nshya yayihimbye- AUDIO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO January 29, 2019

    Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakunzwe cyane mu Rwanda. . Israel Mbonyi akomeje kugenda yubaka amateka akomeye ndetse akaba ari […]




    Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakunzwe cyane mu Rwanda.

    .Image result for israel mbonyi/ igihe.com

    Israel Mbonyi akomeje kugenda yubaka amateka akomeye ndetse akaba ari umwe rukumbi uzarimbana n’icyamamare Doen Moen ubwo azaba yaje mu Rwanda muri uku kwezi kwa 2,yagize byinshi atangaza ubwo yaganira n’ikinyamakuru Ibyiringiro.rw ndetse anavuga byinshi ku  bijyanye n’indirimbo nshya yakoze ikomeje gukundwa na benshi ku rubuiga rwa Youtube.

    38970595231_09b127e87a_b

    ‘umunsi w’ejo kuwa mbere nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ye yise “Nkwiye kurara Iwawe”“ yumvikanamo amagambo meza asubiza impembero  mu mitima iba yari  yaravuye mu gakiza.

    Avuga ku ndirimbo ye nshya,Israel Mbonyi yagize ati:”iyi ndirimbo  imaze igihe nyihimbye,nayihimbye ndi  mu bihe byo gusenga navugaga ku  nkuru ya Yesu na Zakayo, ni amagambo Yesu yabwiye zakayo ngo Manuka uze aho ndi ,kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe kandi niyo ndirimbo ya mbere nkoze muri uyu mwaka”   izi nkuru zikaba ziboneka muri  Luka19:5 YESU ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, Ururuka vuba kuko uyu munsi “NKWIYE KURARA IWAWE”

    KANDA HANO WIYUMVIRE  INDIRIMO YA ISRAEL MBONYI  YISE ” NKWIYE KURARA IWAWE”

    Mbonyi yakomeje kuvuga ku bijyanye n’igitaramo afitanye na Doen Moon mu kwezi kwa 2 aho yatangaje ko yabyakiriye neza kuba agiye gukorana n’umuramyi ukomeye ku isi yakuze yumva akiri umwana muto

    38084090175_789d6a1e6c_b

    Mbonyicyambu uzwi ku mazina ya Israel Mbonyi afite imizingo 2 umwe yise Number one yashyize ahagaraga akigaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015 n’undi yise Intashyo yashyize aharagara mu mwaka wa 2018.

    KANDA HANO WIYUMVIRE  INDIRIMO YA ISRAEL MBONYI  YISE ” NKWIYE KURARA IWAWE”



    Leave a Reply


    Ibitekerezo