• mb

    Israel Mbonyi yasabiwe n’abakozi b’Imana  gutura mu bwongereza

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 19, 2019

    Umuramyi umaze kubaka izina Israel Mbonyi yasabwe gutura burundu mu Bwongereza nyuma y’igitaramo yahakoreye agashimisha abantu benshi. Ni muri gahunda y’Ivugabutumwa yise”Hari ubuzima tour” yatangiriye mu mujyi wa Mancester kuri […]




    Umuramyi umaze kubaka izina Israel Mbonyi yasabwe gutura burundu mu Bwongereza nyuma y’igitaramo yahakoreye agashimisha abantu benshi.

    Ni muri gahunda y’Ivugabutumwa yise”Hari ubuzima tour” yatangiriye mu mujyi wa Mancester kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019,ubwo yakoze igitaramo indirimbo ze zigahembura imitima ya benshi.

    Mbonyi ubwo yaramaze kuririmba abakozi b’Imana bari aho bamurambitse ho ibiganza bamusabira umugisha  banasaba Imana ko uyu muramyi wayo yahorana nabo  byashoboka agatura mu bwongereza kugira ngo ajye abataramira.

    Iki gitaramo cya Israel Mbonyi kitabiriwe cyane by’akarusho abacyitabiriye bahemburwa n’indirimbo ze, kugeza aho basaba Imana ko yaca inzira uyu muhanzi agatura mu Bwongereza kugira ngo bajye bahora bataramana nawe.  Israel Mbonyi yabwiye INYARWANDA ko icyamushimishije cyane ari ubwitabire bw’abantu benshi no guhembuka kw’imitima. Yagize ati “Icyanshimishije ni ubwitabire bw’abantu benshi ndetse n’umunezero wari uhari.”

    Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo nka”Intashyo ,hari ubuzima,ku marembo y’ijuru n’izindi” aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye Karame ikaba ariyo ya mbere yari akoze mu buryo bw’amashusho.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo