• 24398299-happy-african-woman-wearing-traditional-attire

    ISOMO RY’ UMUNSI : Ukwiriye kumvira ijwi ry’ Imana ,ugakurikiza ibyo ishaka, ukagenda uko ishaka itariyizira

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 31, 2019

    NITWA Cinderella, nkora kuri banke. Birangora kuba nabona umwanya wo guhura nabandi ngo tuganire iby Imana, bitewe nakazi nkora.Burigihe ntumira pasiteri NGO aze ambwiririze murugo aho ntaha, Umunsi umwe ubwo […]




    NITWA Cinderella, nkora kuri banke. Birangora kuba nabona umwanya wo guhura nabandi ngo tuganire iby Imana, bitewe nakazi nkora.Burigihe ntumira pasiteri NGO aze ambwiririze murugo aho ntaha, Umunsi umwe ubwo narindi munzira njya kukazi mugitondo cya Kare.Numvishe ijwi rituje rimbwira byabaye mugihe cy’amasegonda atanu gusa narimfite ubwoba kubera ko iryo jwi ryari rituje kandi numva ari iryanyaryo.

    24398299-happy-african-woman-wearing-traditional-attire

    Ubwo nageze murugo kuruwo munsi, mpita mpamagaza pasiteri musobanurira ibyabaye. Nyuma njye nawe twarabisengeye, arangije ambwira ko iryo jwi ryari ririmo guturuka Ku Mana. Yambwiye ko Imana inshaka njye nkajya mbwiriza iby’umwuka wera, Narasakuje cyane mubwira ko arumubeshyi kandi ko ntareka akazi nkora kuko numvaga ntakundi nabona amaramuko ntagikora akazi, ubwo nahise musaba kumvira munzu, nuko iminsi myinshi icaho ntakirahinduka.

    Pasiteri yaje kugaruka aho nabaga, ariko bwo aza nkuje kumpa ikitonderwa (Gasopo).Numvishe ngize ubwoba ko ahari Imana ishobora kumpana kubwo kwanga umuhamagaro wayo. Naje gutekereza kumafaranga menshi nkunda kwakira kuri gishe nubundi mbona ko nubundi ari ibiza bikanajyenda, nahise mfata umwanzuro nsezera muri company nakoragamo.

    Bwanyuma na nyuma naje kujya kurusengero bwambere mugihe kinini nari maze ntajyayo, pasiteri akimbona, yahise abwira iteraniro guhaguruka bakansengera nk’umukobwa Imana yashakaga gukoresha.Ubwo bari barimo kunsengera nongeye kumva ryajwi rigira riti: “Ndi uwo ndiwe, kandi sinigeze mpinduka , Guhera uyu munsi bohora abantu banjye, nguhaye gukiza, kubwiriza no gutanga ihumure kw’isi yose, numpamagara ngo ngufashe nzabikora kuko naguhisemo nkumukozi wanjye”.

    Napfukamye hasi ndambura amaboko hejuru nambaza izina ry’Uwiteka Imana yanjye..ako kanya nahise mbashishwa kuba nabwiriza imbaga nkanahanurira abari murusengero. Nagize imbaraga zo kubona ibitaboneshwa amaso asanzwe nuko nkabaza imana icyo bisobanura ikansobanurira nanjye nkahanuura.

    Uyu munsi sinzi urimo gusoma ibi, ariko ndashaka kukubwira  wowe urimo gusoma iyi nkuru, intambaraga zibyo ucamo zakwihebesha  ariko  ndagirango nkubwire ko umucumunguzi wacu akiriho  kandi yiteguye kutugirira neza, ita ku ijwi ry’ Imana uhe agaciro icyo  yakuvuzeho 

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo