• war

    Intera 6 Pastor Rick warren yise izo kwizera ugomba kunyura mo ngo ugere ku cyo ushaka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 12, 2019

    Pastor Rick warren,umuyobozi mukuru w’itorero Saddleback n’umuryango Peace plan ubiba amahoro ku isi yavuze ko hari  intera 6 yise izo kwizera Imana izakunyuza mo kugira ngo ubone kugera ku cyo […]




    Pastor Rick warren,umuyobozi mukuru w’itorero Saddleback n’umuryango Peace plan ubiba amahoro ku isi yavuze ko hari  intera 6 yise izo kwizera Imana izakunyuza mo kugira ngo ubone kugera ku cyo wifuza kugera ho.

    war

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri 09 Nyakanga 2019 mu kiganiro yatanze mu mahugurwa yiswe ‘Rwanda purpose driven Leadership Gathering’ yahurijwe mo abagera ku 1800 barimo abayobozi mu nzego za Leta,abikorera ndetse n’abanyamadini.

    Yatangiye abwira abari bakurikiye aya mahugurwa ko waba uri umuyobozi wa Leta,uwikorera cyangwa uri uw’Idini ugira imishinga rero hari intera ugomba kunyura mo kugirango ugere k’umushinga wawe kandi ko izo ntera utemeye kuzinyura mo biragoye kuba wagera ku cyo ushaka.

    Ati”nk’abayobozi murabindusha ko buri kintu cyose upanze gukora akenshi gifata igihe kinini ku cyo wateganyaga ko bizatwara kandi ni utumva neza izi ntera 6 uzacika integ mbere y’uko ugera aho washakaga izi nziza intera zo kwizera kuko n’abayobozi mugomba kugira ukwizera ukizera ko Imana izagufasha,ko uzakora ibishoboka byose ndetse ukizera ko bishoboka.”

    war
    Past.Rick Warren,umushumba wa Saddleback church

    Yakomeje avuga ko iyo Imana ishaka kubaka ukwizera muri wowe ikunyuza muri iiz ntera  kandi ukazinyuramo inshuro nyinshi mu buzima bwawe bwose.

    1.Kugira inzozi

    Rick Warren yagize ati”Ugomba kugira inzozi ya buri kintu cyose ugiye gukora,Imana iyo igiye kuguha umugisha irabanza ikaguha inzozi ,nabaha ingero nyinshi zo muri Bibiliya Noah yagize inzozi zo kubaka inkuge,umwami Dawidi yagize inzozi zo kubakira Imana urusengero,ikintu cyose gitangira ari igitekerezo ari zo nzozi.”

    Yakomeje abasaba kugira inzozi ku giohugu,kuri business ndtse no ku murimo w’Imana.

    2.Gufata icyemezo

    Uyu muvugabtumwa yavuze ko nyuma yo kugira inzozi ugomba gufata icyemezo kugira ngo utangire ushyire mu bikorwa  ibyo warose .

    Ati”Inzozi ntacyo zivuze iyo udahagurutse ngo ushore imbaraga zawe n’amafaranga yawe ,abantu benshi bagira inzozi ariko iyo badafashe icyemezo za nzozi zipfa ubusa …mu gihe cyo gufata icyemezo niho uhishurirwa ukuri.”

    Aha kandi yavuze bigusaba gufata icyemezo ukareka ibishaje cyangwa ibyo wari umenyereye ugafata ibishya.

    3.Gutegereza

    “Nta nzozi zijya ziba impamo mu gihe wazirose haba ho igihe cyo gutegereza no gukererwa.”

    Yatangiye atanga urugero muri Bibiliya aho Imana yabwiye habakuki iti”ibi nkubwiye ntago bizahita biza ariko utegereze bizasohora.”

    Yakomeje avuga ko abantu benshi ntibakunda gutegereza arioko biba mu buzima,ngo kimwe mu bintu bibabaza ni igihe uba utegereje ariko ukabona Imana iri gutinda.

    Yongeye ho ko impamvu haba ho gutegereza n’uko mu gihe uri gutegura umushinga Imana nayo hari icyo iba iri gutegura.

    4.Ibibazo cyangwa Imbogamizi

    Aha yatangiye yitanga ho urugero uburyo yamaze imyka 13 atarabona aho yubaka urusengero kandi yari yaramaze kubona abayoboke benshi.

    Ati”Igihe natangiraga itorero rya Saddleback sinatekerezaga ko bizafata imyaka 13 ngo mbone kugura ubutaka nubake urusengero twagize abakristu ibihumbi 10 tutaragira urusengero muri iyo myaka yose twateraniye ahantu harenga 79.”

    Akomeza avuga ko yajayga abwira Imana ati “ni ryari tuzubaka urusengero Imana ikamusubiz ngo nyizera.” Mu gihe twari dutegereje Imana yari ifite icyo idutegurira.

    5.Iherezo ry’inzozi

    Nyuma yo kugira inzozi ugafata icyemezo ugatangira guhura n’ibigukerereza bikaza kuvamo ibibazo n’imbogamizi hari aho ugera ukumva urarushye birarangiye ugashaka kubiva ho ngo inzozi uzireke zipfe burundu ,aha avuga ko iyo bigenze gutya wumva ko birangiye udakwiye gucika integer kuko niho ibyiza biba bigiye gutangirira.

    Yagize ati”nugera aho wumva utangiye gutsindwa ntuzacike intege ahubwo uzishime uba ugiye kugera ku ntera ya nyuma .”

    6.Kubohorwa

    Ati”iyo ugeze kuri iyi ntera inzugi zirafunguka,ibitangaza bigakoreka inzozi zawe zigasohora,Sinzi aho umuntu muri mwe ageze aho waba ugeze hose ihanagne wicika integer kuko abayobozi ntibagomba gucika integer ibihe bikomeye birarangira ariko abantu bakomeye bahora ho nukomeza kwihangana ugutabrwa kwawe kuzagera”

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera ku 1200 bavuye mu matorero atandukanye mu Rwanda abagera kuri 300 bo mu nzego za Leta na 300 bikorera ku giti cyabo.

    abanya

    rick

    kaga

    war

    ephrem

    maseng

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo