• yael

    Integuza y’ubukwe bwa Yayeli uririmba muri Kingdom of God Ministries yageze hanze

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 8, 2019

    Umwaka wari ugiye gushira Yayeli Niyitegeka atunguriwe mu  gitaramo “Victorious Live Concert” akambikwa impeta ndetse  Eric Rukundo bamaze imyaka 2 bakundana akamusaba ko yazamubera umugore nawe akabyemera. Tariki ya 16 […]




    Umwaka wari ugiye gushira Yayeli Niyitegeka atunguriwe mu  gitaramo “Victorious Live Concert” akambikwa impeta ndetse  Eric Rukundo bamaze imyaka 2 bakundana akamusaba ko yazamubera umugore nawe akabyemera.

    Tariki ya 16 Nzeli 2018 nibwo Eric yateye ivi asaba Yayeli kumubera umufasha ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo cyari cyateguwe na Kingdom of God Ministries cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

    Yayeli nawe atazuyaje yahise yemerera Eric Rukundo kuzamubera umufasha kuva ubwo imyiteguro y’ubukwe ihita itangira.

    Kuri uwo munsi Yayeli wari wasazwe n’ibyishimo yavuze ko yahaye agaciro icyemezo cy’umukunzi we kuko yamweretse ko amukunda.

    yagize ati “Yerekanye ko ankunda, yahisemo kubikora muri rusange ngo ahamye urukundo rwacu. Yerekanye ko anyishimira kandi anyiyumvamo.”

    Kubirebana n’ubukwe uyu muririmbyi yagize ati “Tugiye kubishyira mu bikorwa. Ni yo ntambwe ikurikiraho. Tuzabamenyesha itariki. Ubukwe ni abantu, tuzabatumira.”

    Kuri ubu rero integuza z’uyu munsi wagatangaza kuri aba bombi zamaze kugera hanze nubwo ubutumire nyabwo ndetse n’andi makuru batari babishyira ahagaragara ,nkuko bigaragara kuri iyi nteguza ubukwe bwa Yayeli na Rukundo buzaba tariki ya 5 ukwakira 2019.

    Yayeli Niyitegeka w’imyaka 25 ni umwe mu nkingi za mwamba muri Kingdom of God ministries naho umukunzi we Rukundo Eric akaba umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Capital Records.

    yael
    Yayeli na Eric bagiye gushyingiranwa
    yayeli
    Eric na Yayeli basigaranye igihe gito ngo bashyingiranywe
    yayeliii
    amzei 11 yari ashize Eric ateye ivi
    abasore_n_inb4f0-2892b
    Iki gihe Yayeli yari ashagawe n’abagize Kingdom of God ministries ndetse n’inshuti ze

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo