• masengo

    Ineza yawe izakugarukira kandi umugisha wawe ntuzayoba. Tegereza- Bishop Dr Fidèle MASENGO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda ,avuga ko ineza itajya iyoberwa cyangwa ngo iyobe aho igomba kujya aho wajya hose ineza wagiriye aabndi […]




    Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda ,avuga ko ineza itajya iyoberwa cyangwa ngo iyobe aho igomba kujya aho wajya hose ineza wagiriye aabndi izakugarukira niyo waba utuye k’uwundi mugabane.

    Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa kane tariki 27 kameza 2019,ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nyuma yo gusoma ijambo rivuga ngo” Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”

    Yahise ahishurirwa ko ineza ifite ibice nk’iby’umubiri w’umuntu.

    Yagize ati“ineza igira amaguru, amaboko, amaso, akanwa n’amatwi.iyo ugiriye umuntu neza, ntituza kandi ntihagarara. Iriruka ikagera mu ijuru, n’imbere y’Imana yashyika ikavuga, ikabwira Imana amakuru yawe yose ukuntu wagiriye umuntu wayo neza maze ikagusabira umugisha, igapakira ikawukuzanira.”

    Muri iyi nyigisho yari yise “Umugisha ntabwo uyoba” yavuze ko ineza cyangwa umugisha wawe utajya aahndi nubwo waba uri mu bihe bibi cyangwa ahantu habi ugomba gutegereza.

    Ati “Igishimishije ntabwo iyoberwa aho utuye. Niyo waba warimutse utuye ku wundi mugabane, cyangwa uri mu bwihisho kubera ibihe urimo, umugisha wawe ukugeraho utayobye Kd utarangisha inzira,Ineza yawe izakugarukira kandi umugisha wawe ntuzayoba. Tegereza.”

    Bishop Dr Fidèle MASENGO ni umukozi w’Imana umaze kumenyerwa no gundwa kubera inyigisho ze abantu benshi bahamya ko zuje ubwenge,itorero ayoboye rifite amashami menshi mu Rwanda harimo nka Huye, rikaba rikorera Kimironko nk’icyicaro gikuru.

    masengo
    Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo