????????????????????????????????????

Tonzi n’ umuryango “ Birashoboka dufatanyije” bakoze igikorwa cy’ urukundo cyo gusura abana barererwa mu kigo “Humura “- Amafoto

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 8, 2019

Tonzi aherekejwe  n’ umuryango “  Birashoboka Dufatanyije  tariki ya tariki 07 Gashyantare 2019 basuye  abana babana n’ ubumuga  barererwa mu kigo cya HVP Humura ishami rya Gatagara riherereye  i Ndera […]




Tonzi aherekejwe  n’ umuryango “  Birashoboka Dufatanyije  tariki ya tariki 07 Gashyantare 2019 basuye  abana babana n’ ubumuga  barererwa mu kigo cya HVP Humura ishami rya Gatagara riherereye  i Ndera mu karere ka Gasabo  babagezaho ubutumwa bwo kubakomeza baranabataramira

????????????????????????????????????
umuhanzikazi tonzi yishimana n’ abana bo kigo cya HVP Humura

Tonzi n’umuhanzikazi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda  ukunze gukora ibikorwa by’ urukundo  byo gufasha no gusura abana bafite ubumuga mu rwego rwo kubagarurira icyizere  ngo nabo bumve ko bitaweho   

????????????????????????????????????
????????????????????????????????????

Basoje iki gikora umuhanzikazi tonzi  yatangarije  itangazamakuru agira ati:” Ndashimira Imana cyane ko yadushoboje kugera hano, ndashimira ‘Humura’ ko batwakiriye, nshimira ‘Izere Mubyeyi’ abana bayirererwamo n’ababyeyi bayirereramo ko baduherekeje kuza hano hamwe na ‘Birashoboka Dufatanyije’.”

yakomeje ashimira  ababyeyi  agira ati: “Ababyeyi bemeye kurerera muri ‘Humura’ ndetse na ‘Izere Mubyeyi’ muri intwari cyane, ndabashimiye. Iyo ntambwe mwateye ni icyizere kinini mwagiriye abana banyu, kandi ni ukuri bazaba ab’umumaro, bafite impano nyinshi bamwe barazigaragaje abandi zizagenda zigaragara. Imana ikomeze kudushobozi gukora ibikorwa byiza.”

Iki  gikorwa kibaye nyumwa y’ icyo yari yarakoze asangira noheli  n’ abana babana n’ ubumuga butandukanye banateza imbere ibikorwa byubukorikori  bakora  aho abitabiri icyo gikorwa  babiguraga

 

IBYIRINGIRO.RW

 

 



Leave a Reply


Ibitekerezo