poster

Musanze :Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande yatumiye Korali Shalom ya Nyarugenge mu igiterane cy’amateka

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 8, 2019

Korali Rabagirana yo kuri ADEPR Nyarubande mu karere ka Musanze yatumiye Korali Shalom  ya ADEPR Nyarugenge  mu  igiterane cy’ amateka  kizamara  iminsi 2  taliki 09Gashyanyare 2019 gisonzwe  Ku cyumweru taliki […]




Korali Rabagirana yo kuri ADEPR Nyarubande mu karere ka Musanze yatumiye Korali Shalom  ya ADEPR Nyarugenge  mu  igiterane cy’ amateka  kizamara  iminsi 2  taliki 09Gashyanyare 2019 gisonzwe  Ku cyumweru taliki 10Gashyantare 2019 ku rusengero rwa Nyarubande ku ntego yo guhembuka biciye mu Ijambo ry’ Imana.

index
Korali Rabagirana yo kuri ADEPR Nyarubande mu karere ka Musanze

 

Korali Rabagirana yo kuri ADEPR Nyarubande mu karere ka Musanze yamenyekanye mu ndirimbo uri umugabo yarateguye igiterane gifite intego yo kongera guhembura imitima ya benshi biyumvira ubutumwabwiza mu ndirimbo z’amakorali akunzwe na benshi nka Shalom ya k ADEPR Nyarugenge na Siloam ya ADEPR Cyanika muri Burera

prshalom
Korali shalom ya ADEPR Nyarugenge ikunzwe cyane nayo izitabira iki giterane cy’ amateka

Ngendakumana Jean Baptiste umuyobozi wa Korali Rabagirana. Aganira n’umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW yasobanuye byinshi kuri iki giterane

prez
Ngendakumana Jean Baptiste umuyobozi wa Korali Rabagirana

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cya Nehemiya 2:18 hagira hati: Baravuga bati: “nimuhaguruke twubake”nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.Akaba yavuzeko nabo babonyeko ari ngombwa kongera kubaka bundi bushya umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba ku mudugudu wabo ,muri paroisse ndetse ngo no mu majyaruguru.

Yagize ati:” Korali Rabagirana twagize igihe tumera nk’abasinziriye ku buryo wasanganga ibihangano byacu bitagera hirya no hino.Niyo mpamvu kuri ubu twafashe ingamba zo gukora ibishoboka maze tukava muri uko gusinzira” .Akaba yavuzeko bari gukora ibishoboka bagakorana n’andi ma Koralis yo mu majyaruguru no mu Burengerazuba amaze kugira ibikorwa bifatika kugirango babigireho maze bubake iterambere rirambye.”

Iki giterane kikazasusurutswa na Korali ikunzwe na benshi mu Rwanda no mu mahanga yitwa Shalom yo kuri ADEPR Nyarugenge izamara iminsi 2 nk’uko bigaragara mu ibaruwa dufitiye copy ibemerera

Tumubajije impamvu bahisemo iyi Korali ,yasubijeko bayirambagije kuko ngo muri iyi minsi iri mu bihe byiza ku buryo ngo abanya Musanze bazabasha kwiyumvira indirimbo nziza bajyaga bumva ku ma radio no kuzibona ku ma television. Iki giterane kizatangira kuwa 6 taliki 09.02.2019 gisoze ku cyumweru taliki 10.02.2019 .

poster

Korali Rabagirana yatangiye mu mwaka wa 1999 Taliki 17.04 ari ku cyumweru  ikaba imaze kugira abaririmbyi  96 ikaba imaze gukora Album ya mbere ya audio iriho indirimbo 10 mu zindi zisaga 400 ziri mu gitabo batarakora ,ikaba yitegura gukora DVD muri uyu mwaka wa 2019.

 

IBYIRINGIRO.RW

 



Leave a Reply


Ibitekerezo