Don-moen-open-heavens-toronto-2017-7-1024x683

itangazamakuru ryahawe umurongo ngenderwaho kuri Don moen

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 6, 2019

Mu gihe habura iminsi mike ngo Don Moen ataramire abanyarwanda,hashyizweho amategeko akakaye ku bitangazamakuru. Abategura igitaramo kizitabirwa n’umuramyi w’igihangange Don Moen batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe […]




Mu gihe habura iminsi mike ngo Don Moen ataramire abanyarwanda,hashyizweho amategeko akakaye ku bitangazamakuru.

Abategura igitaramo kizitabirwa n’umuramyi w’igihangange Don Moen batangaje ko nta gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyemerewe gufata amashusho.

Don-moen-open-heavens-toronto-2017-7-1024x683
Umuramyi w’ icyamamare ku isi mu indirimbo zihimbaza Imana Don Moen ategerejwe i kIgali

 

Iki gitaramo kizaba ku wa 10 Gashyantare 2019 cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest 2019’ cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN ku bufatanye na RG Consults imenyerewe mu gutegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali.Kizaba kirimo umuhanzi w’umunyarwanda Israel Mbonyi ukunzwe n’abakirisitu benshi.

Ubuyobozi bwa RG Consult bwatangaje  ibitangazamakuru byifuza kuzakurikirana iki gitaramo ko nta cyemerewe gufata amashusho mu buryo bwo kuyatangaza.Ku rundi ruhande ibitangazamakuru byemerewe kuzafata amafoto bizifashisha mu nkuru zivuga kuri iki gitaramo.Biteganyijwe ko Don Moen azagera i Kigali tariki 9 Gashyantare 2019 aturutse i Kampala muri Uganda aho azaba yabanje gutaramira. Kuri uyu munsi kandi azagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

undi  mwihariko kandi muri iki  gitaramo cy’ amateka nta gitangazamakuru kizemererwa gukorana ikiganiro na Don Moen ku buryo bw’umwiharikoDon Moen w’imyaka 68 yamamaye mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana.

Mu myaka isaga 30 amaze akora umuziki, yashyize hanze indirimbo zisaga 100 zakunzwe mu buryo bukomeye mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Image result for don moen in kigali

 

IBYIRINGIRO.RW

 



Leave a Reply


Ibitekerezo