ADEPR-Rwanda-ikirango-600x445

Umwe mu bapastori ba ADEPR afunzwe azira gushaka kwica umugore

Yanditswe na IBYIRINGIRO February 1, 2019

Umwalimu mu itorero ADEPR mu mudugudu wa Rugazi muri Paruwasi ya Mayange mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho guhoza ku nkeke umugore we amubwira […]




Umwalimu mu itorero ADEPR mu mudugudu wa Rugazi muri Paruwasi ya Mayange mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho guhoza ku nkeke umugore we amubwira ko azamwica.ADEPR-Rwanda-ikirango-600x445

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama 2019, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntarama.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Ati “Amuhoza ku nkeke, ahora amukangisha ko azamwica, nicyo cyatumye umugore amurega, hanyuma batangira gukurikirana mu rwego rwo gukumira ku buryo akurikiranyweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye.”

Ingingo ya 147 y’Igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko agira ingaruka nyinshi.

Ati “Dukwiye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo agira ingaruka ku muryango nyarwanda wose no ku bana mwabyaye.”

Yasabye imiryango guharanira kubana mu mahoro, haba hari ikintu batumvikanyeho bakagishakira igisubizo mu ituze.



Leave a Reply


Ibitekerezo