ashimwe_domid209-6c988

Umuhanzi Ashimwe Dominic asobanuye impamvu atavuye muri ADEPR amazemo imyaka myinshi cyane

Yanditswe na IBYIRINGIRO January 31, 2019

Umuhanzi akaba n’umuramyi ukomeye Dominic Nic ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuzwe cyane ndetse bagakundwa na benshi cyane ariko bikaza kuvugwa ko yaba yaravuye […]




Umuhanzi akaba n’umuramyi ukomeye Dominic Nic ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuzwe cyane ndetse bagakundwa na benshi cyane ariko bikaza kuvugwa ko yaba yaravuye mu itorero rya ADEPR Ariko akaba yabivuye imuziashimwe_domid209-6c988

 Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya hano mu Rwanda Dominic yabajijwe ku kuba yarabonye ibibazo bije mu itorero rye agahitamo kurivamo akajya ahandi.

Mu magambo ye yagize ati:” Ntuzakore ikosa ryo guhunga ikibazo kuko nta kikwemeza ko aho ugihungiye ari shyashya. Iyo uhunze ikibazo uko byagenda kose ntubura kongera guhura nacyo cyangwa ikikirenze. Guhunga ikibazo si byo bigikemura ahubwo ni byiza gufatanya gushaka igisubizo kirambye. Umugabo rero ni uhangana n’ikibazo, akagishakira umuti aho kugihunga.

 

Simba mu buyobozi bwa ADEPR ndi umukirisitu usanzwe ariko ibyariberagamo nabikurikiranaga nk’abandi. Hari inshuti zanjye zabonye bimeze nabi zirigendera, tujya duhura iyo natumiwe mu bitaramo mu matorero zerekejemo.

Iyo ngira gahunda yo kuva muri ADEPR byari kuba cya gihe tugongana kubera Salax Awards nahawe bavuga ko ari iy’abapagani ngo sinagombaga kuyakira.”

 

Domic Nic Ashimwe ari mu bahanzi babarizwa mu itorero rya ADEPR ufite izina mu muziki uhimbaza Imana, kuva mu myaka isaga icumi ishize. Yamamaye mu bihangano birimo “Nemerewe kwinjira’’, “Ashimwe”, “Ndishimye”, “Azanyibuka’’, “Wambereye imfura’’ n’izindi.

 Uyu muhanzi uvuka mu Karere ka Rubavu aho yaboneye izuba ku wa 10 Ukuboza 1985, ni imfura mu muryango w’abana batandatu barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. Asigaranye umubyeyi umwe, Kamashyuza Véronique kuko se yitabye Imana.



Leave a Reply


Ibitekerezo