R1

Norvège: Umuhanzikazi La Rose yashyize hanze Video y’ indirimbo yise ” Amasezerano”

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 30, 2019

Umunyarwandakazi Tuyishimire Roseline uzwi cyane ku izina rya  La Rose, utuye mugihugu cya Norvège, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Amasezerano’. Uyu mukobwa uba mu gihugu cya Norvège […]

Umunyarwandakazi Tuyishimire Roseline uzwi cyane ku izina rya  La Rose, utuye mugihugu cya Norvège, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Amasezerano’.

Uyu mukobwa uba mu gihugu cya Norvège avuga ko iyi ndirimbo ye ‘Amasezerano’ yayikoze mu buryo bwa Kinyarwanda, ni nyuma yuko  yari amaze iminsi akoze indi yitwa  ‘Gushima’  yakoranye na Serge Iyamuremye.

R1

Mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru,  Roseline yavuze ko iyi ndirimbo yizera ko izafasha imitima ya benshi bategereje amasezerano y’Imana.

La Rose ni umunyarwakazi ukorera umuziki muri Norvege

Ati “Iyi ni indirimbo nanditse nshaka gukomeza abantu ku masezerano, kuko hari igihe umuntu aba afite isezerano Imana yamuhaye yabona ritinze agacika intege yibwira ko ritazasohora. Ariko nashakaga kwibutsa abantu ko Imana atari nk’abantu, icyo yasezeranije iragisohoza n’ubwo byatinda ariko irabikora.”

Yakomeje avuga ko abantu badakwiye gucika intege mu gihe bategereje amasezerano yabo, ati “Numva ko aho gucika intege twari dukwiye ahubwo kurushaho gusenga no kwegera Imana.

La Rose avuga ko indirimbo ye ikoze kinyarwanda

Indirimbo nyishyize hanze mu kwezi kwa mbere kugira ngo ijye yibutsa abantu ko niyo hari uwaba atangiranye umwaka amasezerano menshi yahawe n’Imana izayasohoza igihe nikigera, gishobora kugera mu kwa mbere cyangwa mu kwa Gatanu cyangwa kikagera umwaka ugiye gushira ariko abantu bakwiye gushikama no kwizera ko ibyo Imana yabasezeranije byose bizasohora.”

Uyu muhanzi kandi yagize icyo asaba abakunzi  b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ati  “Icyo nasaba abakunzi b’umuziki wo kuramya, ni  ukudushyigikira kugira ngo n’ubu butumwa tuba dutanga mu ndirimbo bugere ku bantu benshi bashoboka.”

Ra Rose yanatangaje imishinga afite muri uyu mwaka wa 2019. Afite indirimbo avuga ko ari nyinshi yifuza gushyira hanze kandi akizera ko zifite ubutumwa buzafasha abantu benshi kandi bakazazishimira.

Iyi ndirimbo ‘Amasezerano’ yakozwe  mu buryo bw’amajwi na Bob Pro, mu buryo bw’amashusho ikorwa na Bob Chris.

KANDA  HANO  UREBE VIDEO Y’ UMUHANZIKAZI  LA ROSE YISE ” AMASEZERANO “

IBYIRINGIRO.RW

Leave a Reply

Ibitekerezo