af76f8a5b8e572e7eb701ca0654ee89a

Umuhanzikazi Olive Umurerwa wapfakaye akiri umugeni , ahigira kutiyandurisha iby’isi yasezeranye mu mategeko

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 26, 2019

Umuhanzikazi Umurerwa Olive wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana , nyuma y’ urugendo rw’ amateka akomeye mu buzima bwe bwo gupfakara akiri umugeni .Tariki 24 Mutarama 2019 ku Kacyiru […]




Umuhanzikazi Umurerwa Olive wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana , nyuma y’ urugendo rw’ amateka akomeye mu buzima bwe bwo gupfakara akiri umugeni .Tariki 24 Mutarama 2019 ku Kacyiru yasezeranye mu mategeko kuzabana akarma ata n’ umusore Imana yamushumbushije.

Umuhanzikazi Olive Umurerwa aho yajya kuririmbira hose yatanga ubuhamya bw’ ibyamubayeho mu byaranze ubuzima bwe, atanga ubuhamya bukomye bwo gupfakara akiri umugeni bugakora kumutima abatari benshi bagasubizwa imberaga bagasubizwamo no kwizwera gushya bashingiye kumasezerano akomeye Imana igenda ibaha .

Dore ko Umurerwa Olive yapfushije umugabo we bakimara gukora ubukwe ko ataziyandurisha iby’ isi ngo ave ku Imana , maze ahigira Imana ko atazajya kure nayo nayo imusezeranya ko itazigera imutererana ndetse yongera kumusezeranya kugaragaro ko azongera gukora ubukwe, ubu umugabo yamushumbushe bakaba bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

 Amateka Magufi y’ Inzira ikomye umuhanzikazi Umurerwa Olive yaciyemo

Tariki 12 Werurwe 2011 nibwo Umurerwa Olive yashyingiwe, akora ubukwe n’umusore wari umusirikare bamarana ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki hanyuma umugabo asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.

Umuhanzikazi Olive Umurerwa

Ibi byabaye kuri Olive Umurerwa ni ibintu byamushenguye cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 kandi yari yarakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi. Mu buhamya yagiye atanga mu myaka ishize, yagize ati: “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Nyuma yo gupfakara ariko ntiyihebye ngo ahagarike umurimo w’Imana, dore ko ari umuhanzikazi akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR. Asobanura ibyo yahigiye Imana yagize ati: “Naravuze ngo Mana, ngiye kukubaha nawe uzanyubahisha. Ntabwo nzitwara nabi, nzakomeza kwitwara nk’uko umugore ufite umugabo yitwara, noneho nzanarushaho kugirango izina ryawe ritazatukwa kubera njyewe. ”

Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi izamushumbusha bagakora ubukwe, ibyo Imana ikaba yaranatangiye kubisohoza kuko ubu yamaze gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kacyiru kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama, ubu mu mategeko akaba ari umugore wa Biziyaremye J. M Vianney.

Nyuma yuko iseranano risohoye  bagasezerana imbere y’ amategeko , gusezerana imbere y’ Imana  bizaba tariki ya 9 Gashyantare 2019 , imihango  yo gusaba no gukwa izabera i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezerae imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Gikondo.

 

 

IBYIRINGIRO.RW

 

 

 



Leave a Reply


Ibitekerezo