Bishop Fidel masengo

Ijambo ry’ Imana rigusubizamo  ibyiringiro – Ikica cyose siko kica bose

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 9, 2018

  – Inyanja itukura yahindukiye abisilayeli inzira burya yari yifitemo n’ububasha bwica; ikimenyetso ni uko ariyo yarimbuye abanyegiputa bari babakurikiye; (Kuva 14) – Intare zararanye na Daniel mu rwobo rukinzeho […]




 

– Inyanja itukura yahindukiye abisilayeli inzira burya yari yifitemo n’ububasha bwica; ikimenyetso ni uko ariyo yarimbuye abanyegiputa bari babakurikiye; (Kuva 14)

masengo.2
Bishop Fidele Masengo

– Intare zararanye na Daniel mu rwobo rukinzeho igitare burya koko zararyanaga, ikimenyimenyi nizo bwakeye zimenagurira mu kirere abari bagambaniye Daniel n’imiryango yabo. Ngo zabamenaguranye n’amagufa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi; (Daniel 6)

– Umuriro Daniel na bagenzi be bajugunywemo burya waratwikanaga ndetse waricaga, ikibitwemeza ni uko ibirimi byawo ari byo byatwitse ababatayemo; (Daniel 3:13-30)

– Gereza ya mbohe yavuyemo ijya kwicwa niyo Yosefu yasohotsemo yegurirwa igihugu; (Itangiriro Itangiriro 401-22; 41:37-46)

– Inzoka yarumye Paul akayikunkumurira mu muriro ntacyo abaye yari ifite muri yo ubumara bwica kandi ndibwira ko ishobora kuba yari yarariye abantu bagapfa ninayo mpamvu nawe bakomeje gutegereza ko apfa (ariko baraheba); (Ibyakozwe n’intumwa 28:1-6)

– Goliath yari yarishe benshi, afite muri we imbaraga zibasha gutinyisha igihugu cyose ariko Dawidi amwicisha ibintu bitabarwa mu ntwaro z’intambara (akabuye n’umuhumetso)…..; (1Samweli 17)

Aba bantu bose bamfashije gutekereza ko ibyica byose siko bibasha kwica bose; ibigusha byose siko bibasha kugusha bose; ibinaniza byose siko bibasha kunaniza bose; ibiteye ubwoba byose siko bibasha kubutera bose;….

Oyaaaa, hari ubwoko bumeze ukwabwo, hari ubwoko butura ukwabwo, hari ubwoko muri bwo bugendana imbaraga zinesha izindi! Ni ubwoko bufite Uwiteka ho umutabazi, ni ubwoko butiringiye amagare cg amafarashi, ibyiringiro byabwo biri mu Uwiteka Nyiringabo! Ubu bwoko bufite ijambo ryabuvuzweho. Iri jambo niryo rizaburinda imbere y’ibifite imbaraga zica!!!! Tuzaba tugize neza niturikomeza!




Ibitekerezo