012

Ben na Chance,urugo rwiyeguriye Imana, bagiye kumurika album yabo ya mbere bise “IZINA RYA YESU RIRAKOMEYE” .

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet May 17, 2018

Ben na Chance umugore n’umugabo biyeguriye Imana mu kuyiramya no kuyihimbaza bagiye gutaramana n’abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cyo gushyira ku mugaragaro album y’indirimbo zabo bise IZINA RYA YESU RIRAKOMEYE,kizabera muri […]




Ben na Chance umugore n’umugabo biyeguriye Imana mu kuyiramya no kuyihimbaza bagiye gutaramana n’abanyarwanda mu gitaramo kidasanzwe cyo gushyira ku mugaragaro album y’indirimbo zabo bise IZINA RYA YESU RIRAKOMEYE,kizabera muri selena tariki 20/05/2018.

ben 1

Ubusanzwe aba bombi Ben na Chance ni abakristo bo mu itorero rya Foursquare Gospel Church,ariko bakaba bararenze intambwe yo kuba umwe ari umufasha w’undi mu buzima busanzwe bongeraho no kuba umwe ari umufasha w’undi mu kuramya no guhimbaza Imana aho baririmbana bombi.

SERUGO Ben n’umufasha we Chance MBANZA batangiye bahimbaza Imana byo mu rusengero nyuma uko impano igenda yaguka mu mutima wabo bahitamo no kujya bakora indirimbo bakaririmbira abantu.

Kur’ubu aba bombi bakaba bagiye gushyira album y’indirimbo zabo bise:”IZINA RYA YESU RIRAKOMEYE” aho bazayishyira hanze mu gitaramo kidasanzwe kizabera ikigali muri kigali serena hotel tariki ya 20 gicurasi 2018,bakazaba bari kumwe n’abahanzi banyuranye ndetse n’amakorali akomeye ya hano mu Rwanda.

Bamwe muri abo bahanzi twavuga nka Aline GAHONGAYIRE ndetse na BIGIZI Gentil n’amakorali nka Alarme ministries ndetse na healing worship team.

Ben na Chance bakaba bahamagarira buri wese kuzaza kwihera amaso ibyiza Imana igenera abantu bayo ndetse no guhabwa umugisha muri icyi gitaramo kizaba kidasanzwe,kwinjira bikazaba ari amafranga ibihumbi 10 000 mu myanya y’icyubahiro naho ahandi akazaba ari 5 000 na 3 000frw .

Twabibutsa ko uretse kuba aba bombi ari abahanzi biyeguriye Imana ari n’abaririmbyi bakomeye muri Alarme Ministries nayo imaze kuba ubukombe hano mu gihugu cy’u Rwanda.

012

(Visited 4,449 times, 222 visits today)



Ibitekerezo