arton2785

YESU WENYINE NIWE WATANZE PROMOTION Y’ABANTU BENSHI BARUSHYE MW’ISI YOSE  IRARAMBA- Ev Olivier NDATIMANA 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 2, 2018

Matayo 11:28 28. Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Munyemerere dutangirane n’umuririmbyi uvuga ngo muri iyisi no mwijuru ntazina nki rya YESU, niryo rinyiringiza rwose niryo rihebuje* uyu muririmbyi yarabonye […]




Matayo 11:28

28. Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

Image result for film ya yesu

Munyemerere dutangirane n’umuririmbyi uvuga ngo muri iyisi no mwijuru ntazina nki rya YESU, niryo rinyiringiza rwose niryo rihebuje* uyu muririmbyi yarabonye imbaraga zidasanzwe mw’izina rya YESU kristo, yaramaze kubona gukira ndetse no kuruhuka mu mutima  bivuye mwizina rya YESU, ahitamwo kurikunda iteka ryose.

Reka tubagezeho ijambo ribabwira ngo  YESU ni Umugabo mwiza arakunditse, ni umunyembabazi nyinshi,  ngo igihe yarakivuga ubutumwa bwiza intumwa za yohana zituma kuri Yesu  ngo zimubaze niba ariwe mesiya bari bategereje,  ariko umva, bakigera aho YESU ari basanze uwo mwanya YESU akiza benshi indwara n’ibyago n’abadayimoni, n’impumyi nyinshi arazihumura.
nuko arababwira  ati ¡°Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

Image result for film ya yesu

Ndimwo njyenda ngana kumusozo reka nkubwire ko abacuruzi usanga hariho ibyaha bivuga  ngo  hano dufite amata na fanta bikonje ukagirango ugiye kuhicara araza kubiguhera Ubuntu igitangaje nuko kubyamamaza ari Ubuntu ariko ntiyabiguhera Ubuntu, kuko umaze kubyakira ntiwahava utabyishyuye, Ariko turashima Yesu we wemeye kuduha guhagarara muraka gakiza kubuntu ntakiguzi aduciye, akaruhura abantu bari barushye, atanga  agakiza, akiza  imvune zomumutima. Umwami wacu Yesu Kristo nashimwe kuko yatubereye umunara muremure. Reka nkubwire Nubu waza kwa YESU nawe yaragutegereje ngo  akuruhure umutwaro wikoreye wibyaha.

Yesu niwe ufite promotion yukuri ndetse y’abantu Bose kw’isi yose yo gutanga agakiza kubuntu. Amahirwe yanjye nawe ninone NGO twisuzume niba amahirwe yose yokwegera YESU twarayakoreshe tukamusanga akaba yaraturuhuye .
Ev Olivier NDATIMANA

(Visited 4,007 times, 1 visits today)



Ibitekerezo