maxresdefault

Isezerano ry’agakiza kagamije ubugingo buhoraho -(igice cya 1)

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 2, 2018

Itang.3:14. Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti ¡°Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n¡¯inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y¡¯ubugingo […]




Itang.3:14.

Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti ¡°Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n¡¯inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y¡¯ubugingo bwawe.15.Nzashyira urwango hagati yawe n¡¯uyu mugore, no hagati y¡¯urubyaro rwawe n¡¯urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.¡

Image result for ijuru

Benedata aka gakiza duhagazemo uyu munsi, si ibintu by’inzaduka, gucungurwa kwacu si ibintu bya hafi aha, ni isezerano Imana yatanze kuva kera Adamu na Eva bakimara gucumura. Uru rubyaro rw’umugore ruvugwa hano, ni Kristo wagombaga kuvuka agacungura abantu, Umwana w’umuntu akimara gucumura Imana yahise itanga isezerano ryo kumucungura. Isezerano ry’agakiza rigamije ubugingo budapfa (buhoraho), ni isezerano ryatangiriye kuri Adamu na Eva bakimara gucumura, rimara imyaka ibihumbi n’ibihumbi ariko amaherezo rirasohora.

Intandaro y¡¯iri sezerano ry’agakiza Imana yatanze ni icyaha.

Icyaha ni kibi cyane, uyu muruho wose mubona wazanwe n’icyaha, n¡¯iyo Imana itanze imbabazi ingaruka z’ibyaha zo zigumaho. Ubusanzwe umuntu ntiyari yararemewe umuruho no guhangayikira mu isi, ubuzima bw’umuntu bwari umunezero gusa, bwari ubwo mungobyi ya Edeni, ariko bamaze gucumura, Imana ibirukana muri Edeni bajya guhangayika.

Itang.3:16.Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti ¡°Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.¡ 17.Na Adamu iramubwira iti ¡°Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,18.buzajya bukumereramo imikeri n¡¯ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.19.Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.¡

izi ni ngaruka z’ibyaha zizakurikirana ikitwa ikiremwa muntu cyose kugeza umuntu apfuye”9Ð4. Ibi mwumva by’uburinganire, wenda bizakunda mubundi buzima bwo hanze, ariko murugo Yesu azarinda agaruka umugabo ariwe mutware w’urugo. Muzumve amashimwe y’umugore uvuye kubise amaze kubyara, burya mubabona bashima Imana bamwe bakanarira, biba byabarenze, mu kubyara harimo umuruho ukomeye cyane, ariko kuko ariwo murage w’abagore ntaho babihungira. ibi byose ni ingaruka z’icyaha”

Umutuzo n’amahoro n’umunezero bizabaho aruko Kristo agarutse agahindura byose kuba bishya, umuntu akaba mubuzima butagira icyaha, ubwo nibwo umwana w’umuntu azatuza akabaho mubuzima bwiza, agatura muri Edeni nshya itazageramo inzoka, itazabamo icyaha ukundi.

Umuririmbyi yaravuze ngo ntihazabura intambara, ntago amahoro azahoraho, ngo kereka Yesu agarutse agatsembaho urupfu n’ibyaha. Ibyo rero Imana yabiteguye kuva kera, ibitangamo isezerano Adamu na Eva bakimara gucumura nkuko twabibonye!

(Visited 1,742 times, 129 visits today)



Ibitekerezo