1447532471_brian_11

Brian Blessed agiye gukora igitaramo kibumbatiye ubutumwa bw’ ihumure yageneye abanyarwanda

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 24, 2018

umuhanzi  Brian Blessed  uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda agiye  gukora igitaramo  gikomeye kibumbatiye  ubutuma bw’ ihumure yageneye abanyarwanda  abinyujije mu ri album  azabamurikira  yise  “Again and again” Brian Blessed […]




umuhanzi  Brian Blessed  uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda agiye  gukora igitaramo  gikomeye kibumbatiye  ubutuma bw’ ihumure yageneye abanyarwanda  abinyujije mu ri album  azabamurikira  yise  “Again and again”

Brian Blessed wamenyekanye  mu ndirimbo  Dutarame …. agiye gukora iki gitaramo nyuma yuko aherutse gushyira ahanze indirimbo  yise “You will do it again ] uzongera  ubikore ]yakoranye n’   umunyarwanda uririmba  indirimbo zihimbaza Imana  utuye mu gihugu cya Canada witwa  Elijah Gasangwa uzwi ku izina  ry’ ubuhanzi  rya LUCKY – G  .

Amakuru agera ku kinyamakuru ibyiringiro.rw  aremeza ko  umuhanzi Brian  Blessed  agiye  gutaramira  abakunzi be n’ abanyarwanda muri rusanjye mu  igitaramo  gikomye  azamurikiramo  album  ye  yise  “Again and again”  giteganyijwe kuba tariki ya 27 Gicurasi 2018  kuri Pak  inn Hotel Iherereye   mu Mujyi wa  Kigali

Aganira n’ umunyamakuru  wa IBYIRINGIRO.RW , Brian Blessed yagize ati “ Njyiye ku murika  Album yanjye nise  “Again and again”  nitiriyeriye indirimbo iri kuri Album yanjye  kuko ikubiyemo ubutumwa  bw’ Ihumurure nifuza guha abanyarwanda byumwihariko  indirimbo again and again nayihibye  nifashishije  ijambo ry’ Imana riri mu gitabo cy’ abakorinto  1:10  hagira hati ] Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora,kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora]rero  Imana yakurokora urupfu, yagukura mubukene, yagukorera ibintu byinshi bitandukanye wowe wabonaga nkaho bidashoboka , kuko tuzi nezako Imana ishoboye byose  ntacyatuma tutitizera ko izakomeza kudukorera ibikomeye  ubu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo  n’ ubukubiye mu zindi ndirimbo zizagaragara kuri iyi album  nibwo  nageneye abanyarwanda .”

1447532471_brian_11
umuhanzi Brian Blessed ugiye gutaramira abanyarwanda

Igitaramo kiswe again and again  Album Lunch cyateguwe  n’ umuhanzi Brian Blessed  n’ kizariribwamo  n’ abahanzi  bakomye mu ndirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda  nka  Tonzi , Billy jakes,Patient Bizimana na Beauty  For Ashes  kizabera  muri Pak  inn  Hotel Iherereye   mu Mujyi wa  Kigali tariki  ya 27 Gicurasi 2018 kinjira   biza ari amafaranga 5000frw na 10.000frws vip

Publication2

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 5,242 times, 89 visits today)



Ibitekerezo