mama-furaha

UWITEKA AMANUWE NO KURWANIRIRA UBWOKO BWE- Ev .Maman Furaha

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 23, 2018

 ZEFANIYA 2 :8-9:  Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti”Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri […]




 ZEFANIYA 2 :8-9:  Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti”Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye.

Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”

Ev mama furaha
Ev mama furaha

Dusomye inkuru zitubwira uburyo  Uwiteka  agiye guhorera ubwoko  bwe abanyamahanga bagaruje intwara miheto bakabasuzugura bakabatuka Uwiteka  arirahiriye ati

I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y’ihangu, na Ekuroni hazasenywa

Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”

Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti”Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye.Ibyo ni byo baziturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo, bakabirataho.

Benedata nimureke mbibutse ko turubwoko butura ukwabwo ntituvumika ninayo mpamvu Imana yabwiye Mose asubiza abantu ati”Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.”

Harabantu bajya batwitiranya bakibwira ko tutagira kivugira babona tugira ibyago nkabo tugasangira ibishyimbo nabo bakadufata nkabatariho ariko  ndagirango mbatangarize ko babanzi banyu ubu Imana irababona nkabari kumanegeka mbese Imana yamaze kubashyiraho ikimenyetso cya towa kandi nukuri ni mubwirire Abamowabu.nabene Amoni .ko ibitutsi  badututse byabashyize kumanegeka ni mubwire Ibi Mowabu.ko bashyizweho kubera gutuka ubwoko bw’Imana bakarenga

 

Uwiteka yaravuze ngo Abamoni bazaba igikarabiro cye .Abedomu azabakubita inkweto mumutwe naho abafilisitiya  bazamuvugiriza impundu igiye kubwira Yesaya iravuga ngo Yewe urenga, Nuko rero noneho umva ibi, yewe urengana ugasinda utanyoye vino,umva ibyo Uwiteka Umwami wawe kandi Imana yawe iburana urubanza rw’abantu bayo iti”Dore nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, ari cyo gikombe cy’umujinya wanjye wari ufite mu ntoki, ntuzongera kukinywaho ukundi.Ngishyize mu biganza by’abakurenganyaga bakakubwira bati ‘Rambarara tukugende hejuru’, nawe ugatega umugongo wawe nk’ubutaka cyangwa nk’inzira y’abagenzi.”

Yemwe yemwe nimwumve itangazo riturutse kwa data mwijuru  Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”

“Iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura Isirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.

 

Ev .Maman Furaha

(Visited 8,369 times, 1 visits today)



Ibitekerezo