Bishop Fidel masengo

URASA N’IBYO UBAMO – Bishop Dr. Fidele MASENGO

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 23, 2018

1 Timoteyo 4:8 Kuko kwitoza k’ umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ ubuzaza na bwo.Muri iyi minsi […]




1 Timoteyo 4:8

Kuko kwitoza k’ umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ ubuzaza na bwo.Muri iyi minsi gukora imyitozo y’ umubiri bigezweho cyane kandi ni byiza.

masengo.2
Bishop Dr. Fidele MASENGO

Muri Kigali hari icyumweru umujyi wagennye cyo kugenda n’ ibirenge hagamijwe gutoza abantu gukora imyitozo no kugabanya kwandiza ikirere bikomoka ku gutwara ibinyabiziga.

Ntabwo ari i Kigali gusa. Abaganga n’impuguke mu by’ ubuvuzi bagira abantu inama yo gukora imyitozo kugirango birinde ibinure (cholesterol) n’indwara nyinshi zibikomokaho.

Kubera iyo mpamvu, abantu benshi bamenye neza ko umubiri ugomba kwitabwaho. Gusa benshi bibagiwe ko ubugingo buruta umubiri.

Pawulo yandikira Timoteyo yamwibukije ko kwitoza k’ umubiri kugira umumaro ariko kuri bike: umuntu ubikora yagabanya indwara, yaramira byinshi mu mikorere y’ingingo z’umubiri ariko ntiyasubizayo ubusaza bwaje! Hari aho bitarenga. Bifite umumaro muri bimwe.

Kwitoza mu by’umwuka bitanga isezerano rihoraho muri ubu buzima no mu buzaza.Abitoje kubaha Imana barakingiye. Bameze nk’ umwana wahawe inkingo z’indwara z’ibiza akivuka. Abo nta bwob

bafite, ntacyo batinya mu biriho kd bibitseho icyizere cyo mu bihe biri imbere. Bafite ubwishingizi bukora mu isi ndetse no mu ijuru!

Ujya witoza mu biki? Igisubizo cyawe kiraguha ishusho ufite!

 

 

Bishop Dr. Fidele MASENGO, Foursquare GospelChurch Kimironko

(Visited 3,902 times, 1 visits today)



Ibitekerezo