OLYMPUS DIGITAL CAMERA

UBUHAMYA: Imana yiyeretse Esther mu buryo butangaje imukiza urupfu rwari rugiye kumuhekura

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 18, 2018

Nitwa Esther(Mama Yvan)…. Hari saa 8h z’umugoroba ubwo umwana wanjye yafatwaga na asthma maze atangira kuremba cyane. Nuko mpamagara umuturanyi wanjye wari ufite imodoka ngo amfashe tumujyane kwa muganga ariko […]




Nitwa Esther(Mama Yvan)….
Hari saa 8h z’umugoroba ubwo umwana wanjye yafatwaga na asthma maze atangira kuremba cyane.
Nuko mpamagara umuturanyi wanjye wari ufite imodoka ngo amfashe tumujyane kwa muganga ariko ambwira ko nta mavuta(fuel) afitemo.

OLYMPUS DIGITAL CAMERA


Mpamagaye pasteur wanjye nawe ambwira ko afite abashitsi bavuye muri America kandi ko atabasiga bonyine.
Nuko maze mpitamo kumuheka mu mugongo mujyana kwa muganga nubwo rwari urugendo runini cyane, kuko sinifuzaga ko umwana wanjye yapfa yishwe n’indwara imwe yishe umugabo wanjye imyaka mike ishize.

Najyendaga gahoro cyane kubera ikibazo cy’ukuguru narimfite kandi n’umwana wanjye yari aremereye cyane.
Mu nzira twahuraga n’abantu benshi batwaye amamodoka yabo ndetse bajya naho tujya ariko bose bakanga kudutwara.
Nuko umugabo wari umusazi wo ku muhanda atubonye atugirira impuhwe maze araza vuba yihuta afata umwana wanjye aramuheka maze ambwira amagambo y’ihumure ati: Ntujyire ikibazo umwana wawe araza gukira.
Nuko igihe tujyeze kwa muganga, abaganga bamwitaho….Hashize iminota icumi docteur araza aranyegera maze arambwira ati:

<“Uri umunyamahirwe wa mugore we, iyo umwana wawe atindaho iminota itanu gusa, aba yapfuye.”>
**********************
ISOMO: Ni kenshi abantu twizera ubufasha mu nshuti no mu miryango nyamara bikarangira ntabwo tubonye gusa ujye wibuka ko Imana yiteguye kugufasha kandi ko inzira zayo zirenga igihumbi.

Ndashima Imana ko yandinze njye n’umwana wanjye, icyubahiro kibe icy’Imana.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 47,233 times, 152 visits today)



Ibitekerezo