Nsabimana-arimo-yigisha-abanyeshuri-be-kubaza

KORA KUGIRA NGO UKOMERE MU MWUKA NO MU MUBIRI-Ev . Eric

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 18, 2018

Nkuko hari ibisabwa kugirango umuntu atere imbere muburyo bw’umwuka ni nako hari ibisabwa kugirango atere imbere muburyo bw’umubiri kandi ibi byombi ni ngombwa kuko iyo witaye k’uruhande rumwe urundi nturwiteho […]




Nkuko hari ibisabwa kugirango umuntu atere imbere muburyo bw’umwuka ni nako hari ibisabwa kugirango atere imbere muburyo bw’umubiri kandi ibi byombi ni ngombwa kuko iyo witaye k’uruhande rumwe urundi nturwiteho bituma na rwarundi witayeho rubangamirwa bigatuma utagera aho lmana igushaka,niyo mpamvu utegetswe GUKORA.

Dusome ijambo ry’lmana tumenye neza ko ari ngombwa GUKORA.

Ibyakozwe n’intumwa 18:3.
Kandi kuko basangiraga umwuga,abana nabo bakora imirimo,kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.

Uyu ni umukozi w’lmana Pawulo  tuzi ko yakoreshejwe cyane nayo kuko nawe ubwe arabihamya ko muntumwa zoze zamubanjirije  ntawamurushije gukorera lmana.
tubonyeko ngo yasanze abo bahuje umwuga wo kuboha amahema bagakora uwo murimo w’umubiri.

Aha ndavugana n’umuntu wumvako kwirirwa mubutayu cg mubyumba by’amasengesho imisi yose ko nutibuka  GUKORA bizatuma amavuta lmana iba yaguhaye ahungabana cg umwanzi akayakumenesha bitewe no kwitotomba  no kwiganyira ubitewe nokubura icyo wiha kuko uko byagenda kose umubiri ukeneye kwitabwaho kugira ngo ubone imbaraga ubashe gukora iby’umwuka neza.
Senga ariko ushake umwuga ugufasha kuko nutabikora uzasebya izina ry’lmana cg uremerere abantu bayo,KORA KUGIRA NGO UKOMERE MU MWUKA NO MUMUBIRI.

Nsabimana-arimo-yigisha-abanyeshuri-be-kubaza

Ibyakozwe n’intumwa 20:33-35.
Sinifuje ikintu cy’umuntu wese,ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.

Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ariyo yankenuraga ibyo nkennye,n’abo twari turi kumwe.nababereye icyitegererezo muri byose,yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye,no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati: Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa.ntukanezezwe nuko wahora uhabwa shaka uko nawe watanga ugaha abandi nibyo bihesha umugisha.

Imana ishimwe ndumva ntacyo warenza kuri aya magambo ngo uvuge ko guhora usenga byonyine udakora aribyo bikwiriye niba ariko umeze uraza kwisanga muri babakozi Bible ivuga ko ari abakozi b’inda kuko nubura icyo wifashisha uzatangira guhanurira abakire umugisha kugira ngo bishime baguhe k’ubutunzi bwabo,uzatinya gucyaha umunyabyaha mugihe ubona ko hari icyo agufasha mubuzima bwawe bitume utavuga ubutumwa nyabwo bwihanisha abantu ubwo ube ubaye umwanzi w’lmana ubitewe n’icyo.
Cyangwa ukagurisha impano,kugirango ubone amaramuko.

Ushobora gutumirwa ngo uheshye abantu b’lmana umugisha kubw’impano wahawe nayo ugatangira kubaca amafranga cg ibindi biguzi nyamara lmana yo itubwira ngo twaherewe Ubuntu dutangire ubundi dufashe intama zayo!!
Iyo nsomye Bible ntanahamwe mbona abatubanjirije muri uyu murimo bigeze baca ibiguzi kugira ngo babone kubagezaho iby’umwuka! Mana yanjye ibi bintu sinumva aho wowe ubikora abivana!!!!! Nibagutumira ukaba ufite uko uhagera genda ukorere lmana izakoresha abo bagutumiye baguheshe umugisha kuko ijambo rirabibategeka mu 1Abakorinto 9:11-15.bazabigukorera niba bubaha lmana ariko batanabikoze bareke izagirana nabo urubanza ariko atariwowe ushinze urubanza cg ngo nimutampa aya ntibishoboka ko naza!!! gukomera kwawe ko mumwuka kuba kubuze pee!kuko uba usebeje unatesheje agaciro bwabutumwa bwiza wahawe,nyamara Pawulo we ati jye napfa aho kugirango tsebye ubutumwa bwa Kristo.abenshi rero mubiterwa no kudakora.

2 Abatesaronike 3:7-12.
Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,cyangwa ngo tugire uwo turya iby’ubusa,ahubwo twagiraga imihati n’umuruho dukora ku manywa na nijoro,kugira ngo tutagira umuntu murimwe turemerera.
Icyakora si uko tudafite ubwo butware,ahubwo ni ukugira ngo tubihe ho icyitegererezo ngo mugere ikirenge mu cyacu,kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe na mwe,ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.
Twumvise yuko yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenga bica gahunda,batagira icyo bakora ahubwo bakaba bakazitereyemo.
Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo,gukorana ituze ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo.

Mbega impuguro nziza!!!
Bene data ngo nubwo Pawulo yari afite ubwo butware bwo kuba yabasaba cg akaba yabaka ibyo kurya n’ibindi bakabimuha ariko ngo kubw’inyungu z’umurimo w’lmana yanze gusaba ibyo yarakennye ahitamo GUKORA ngo atabaremerera kandi yarakwiriye kubabera igisubizo kuko bamubonagamo lmana nzima, Haleluyaaaaaaaa………….
Ndimo gufashwa cyane n’iri jambo kandi nizeye ko riza gutanga impinduka no gufungura imigisha yabenshi baryizera barakingurirwa imiryango yo GUKORA kugira ngo bakomere mu mwuka no mu mubiri.

Uyu mukozi w’lmana Pawulo ngo yararaga n’amajoro akora kandi ntareke no gukora umurimo w’umwuka.
Ikibabaje muri iki gihe hari bamwe bumva ko badakwiriye kuvunika nyamara ningombwa kwiyuha icyuya ushaka ibigufasha noneho lmana igaha umugisha imirimo y’intoki zawe kuko ni ryo sezerano.

uramenye ntuvugengo ndabigisha ko mureka umurimo w’umwuka ngo mushake ubutunzi gusa! Oyaa! Yesu yatubwiyeko tubanza gushaka Ubwami bw’lmana no gukiranuka ngo ibindi tuzabyongererwa.
Ni ibiki tuzongerererwa? sibimwe yatubwiye ngo ntitwiganyire ngo tuzarya iki cg tuzambara iki? ati Data aziko mubikeneye  ati mwibuke ko atunga inyoni n’ibisiga!
Hari bamwe bitwaza iri jambo ntibagire umwete wo gukora,bakibagirwa ko inyoni zirya ibyo abantu bahinze cg zirya imbuto z’ibiti nibindi umutu atabasha kurya.
nonese wibaza ko bizamanuka bikagwa imbere yawe ukabitoragura? ibyo byagaho mugihe cy’Abisirayeli mubutayu bahabwaga manu kuko cyari igihe cyayo.
Cyakora n’ubu  k’umuntu lmana ishatse kwigisha iryo somo irabikora ariko si imisi yose,
menya neza ko nudakora no gukorera lmana bitazakorohera.
ntabwo Yesu yakubuza gukora  kuko Ubwe nawe yavukiye mu muryango w’ababaji ntabwo rero yigeze ababwira ngo nimuve muri ibyo muhore musenga gusa.oyaa,ni wo wari umwuga wabo,
KORA KUGIRA NGO UKOMERE MU MWUKA NO MU MUBIRI,nibwo uzaba wubahisha lmana by’ukuri.
Wibuke igihe Yesu bamusabye umusoro arikumwe n’abigishwa be yawutanze habanje kubaho igikorwa cy’umurimo yategetse Petero kujya kuroba kuko wariwo mwuga we icyo Yesu yamufashije yamutegekeye ifi yaririmo umugisha kumwizanira akiroba noneho bahita bakemura cya kibazo.
Niyo mpamvu rero nawe ukwiriye guhaguruka ugashaka umwuga wagufasha gukemura ibibazo uhuranabyo mubuzima bwa buri musi ndetse no mu murimo wayo.

ushobora kumbwira ngo wowe lmana yakubujije gukora Indi mirimo keretse uw’umwuka gusa!
sinkubujije ariko niba uwukora wiganyira ukanitotomba menyako uyibeshyera kuko siyo itazi guhemba umukozi kandi abakoresha bagenzi bacu baduhemba iyo baduhaye akazi cg igihe cyabyo cyararangiye ntiwabimenya,cg ibyo yaguhaye gukora ntu kibikora neza,bigatuma itaguhemba.niba yarakubujije gukora ugomba kuba ubifitiye ibimenyetso simusiga udashidikanya izaguhemba neza kuko ifite impamvu yabikoze.

Hari undi uhora asenga asaba akazi akazi imisi yose ariko ntahaguruke ngo ajye kugashaka !!! wibwirako kazakwizanira?cyakora niba lmana yarakubwiye ngo kazava Kuri telephone nakubwira ngo ntizaburemo Umuriro kandi ntukayifunge kuko birashoboka.

Ikibazo hari n’abasuzugura akazi ngo karagayitse cg karavunanye kandi ako bita keza batagafitiye impamya bumenyi.ubwose waba utarize ugashaka kwicara muri office mubiro mumwanya w’umuntu warangije kaminuza utarize nayisumbuye bigakunda koko ngo nuko uri umukozi w’lmana? ninko kuvugango urasengera umwana muto amere amabere cg ubwanwa ari uruhinja!
menya ko lmana iguha akazi kajyanye n’ubushobozi cg n’umwuga wawe ahubwo ikahaguhera umugisha.
Ndakubwiza ukuri iyo wemeye kugakora muri wowe ugamije kwiteza imbere utekereza n’umurimo w’lmana igihe kiragera ikakwagura.
Waba warize cg utarize akazi kawe karahari senga ugire igihe cyo ku gashaka kandi nukabona ntiwibagirwe  gukora n’umurimo w’lmana ntakabuza uzakomera  mubwuka no mu mubiri kuko twasezeranijwe kuguriza amahanga kandi ko tuzaba Umutwe tutazaba umurizo

Imana iguhe umugisha ikore k’ubwenge bwawe ikungure byinshi mu izina rya Yesu Amen.
Uyu mwaka ubabere uwo gukomera mu mwuka no mu mubiri ndabakunda.

11988713_479985858843196_4322894194543089604_n
Ev . Eric

 

nshimiyeric2017@gmail.com

(Visited 5,924 times, 1 visits today)



Ibitekerezo