photo-reportage-dsp-mariage-5-1

ISHUSHO Y’UMUNTU SIWE MUNTU- Ev .Maman Furaha

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 18, 2018

1Abami:13:18 Na we aramubwira ati”Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ariko yaramubeshyaga. Ubusanzwe umuntu yavutse ari mwiza, iyo […]




1Abami:13:18

Na we aramubwira ati”Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ariko yaramubeshyaga.

Ubusanzwe umuntu yavutse ari mwiza, iyo yahanzweho n’Umwuka Wera aba mwiza kurutaho, yahangwaho n’Umwuka mubi akaba Umuntu mubi mubi cyane

Tugeze muminsi  abantu benshi bafite ishusho ya Gikristo kuko baba mu matorero ya Gikristo, ndetse abenshi bagahabwamo n’inshingano zikomeye, ariko imirimo bakora ya buri munsi igahakana Ubukristo

Ugasanga abantu barasenga bakanasambana, barasenga bakiba , barasenga no kuroga bakaroga, bagasenga ariko no gusinda ntibatangweyo, umuntu agasenga ariko akabeshya abandi   bagatendeka kandi atazaba Umugore w’ikipe cyangwa Umugabo w’Umudugudu, Kandi wamusanga murusengero ugasanga yizerwa kurusha abandi,

photo-reportage-dsp-mariage-5-1

Mbonereho kubwira Abasore n’Abakobwa ko kuba bakwise Cherie ntibivuga ko washyingiwe, nubwo baba bafashe irembo cyangwa bakoye, gabanya umuvuduko nugera murugo rwawe mubana aribwo uzarwizera  kuko Ishusho y’Umuntu siwe muntu.

Ushobora kubwira umuntu ikintu akakubwira ngo yego ukagira ngo aremeye, ariko abasubije yego bose siko baba bemeye, ushobora kubona umuntu aseka ukagira ngo arishimye ariko abaseka bose siko baba bishimye hari n’abaseka bababaye, ndetse bakita abana babo ba Nsekambabaye.

Uyu muntu w’Imana, nyuma yo guca i Beteri avuye i Buyuda, ubwo yaramaze gukora icyo Ijambo ry’Imana ryamusabaga, amaze guhanura ibizaba ku gicaniro cya Yerobowamu ndetse bimaze kuba, nyuma y’ibyabaye yakomeje urugendo adasubije inzira yamuzanye nkuko Ijambo ry’Imana ryari ryamutegetse.

“`Umuhanuzi w’Umusaza w’i Beteri,1Abami:13:14-17 yamusanze munsi y’igiti cy’Umwera, amusaba gusubiranayo nawe, ngo ajye gufungura, maze undi aramuhakanira.

1Abami:13:17 akora ikosa ryo kumumenera ibanga amuha impamvu ituma adasubira   inyuma,Aha mbonereho kubabwira ko ibyera byose atari amata,   mbere yo kuvuga ko uri umukristo ujye ubanza ujyenzure, kuko ishusho y’Umuntu siwe muntu.

1Abami:13:18, Umuhanuzi w’umusaza kandi yiyitirira Imana, tugeze muminsi abahanuzi b’ibinyoma bamaze kugwira, bityo nkaba mbabwira nanjye ntiretse ko dukwiye guhanga amaso cyane kuri Kristo wabambwe kurusha uko tuyahanga kubahanuzi kuko ishusho y’umuntu siwe muntu.

Muri Matayo 26:47-49 Yuda azana n’igitero cyo kumwica kandi yabahaye ikimenyetso ko uwo ari busome ariwe bari bwice, ntamuntu usoma undi yirakaje bivuga ngo yaranasekaga cyane. *Ishusho y’Umuntu siwe muntu!*

Ev mama furaha

Ev .Maman Furaha

(Visited 12,802 times, 1 visits today)



Ibitekerezo