ry6b9325-2-2a785

Padiri Ubald Rugirangoga akomeje inzira yo kunga abanyarwanda akoresheje ivugabutumwa

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 16, 2018

Padiri Ubald Rugirangoga  ufite  impano y’ Imana  yamuhaye  mu gusengera abarwayi  bagakira biciye mu Isengesho ., akomeje  inzira yo kunga abanyarwanda  yifashishije ivugabutumwa akora mu biterane by’ amesengesho  akoresha  byitabirwa  […]




Padiri Ubald Rugirangoga  ufite  impano y’ Imana  yamuhaye  mu gusengera abarwayi  bagakira biciye mu Isengesho ., akomeje  inzira yo kunga abanyarwanda  yifashishije ivugabutumwa akora mu biterane by’ amesengesho  akoresha  byitabirwa  n’ imbaga nyamwinshi y’ abakirisito asengera abarwayi  n’ abafite ibikomere by’ umutima

Padiri Ubald Rugirangoga akomeje inzira yo kunga abanyarwanda yifashishije ivugabutumwa

Ku  cyumeru tariki ya 15 Mata 2018  kuri Stade amahoro  habereye isengesho ryo koumora ibikomere  riyobowe na Padiri Ubald Rugirangoga ryitabiriwe n’ abasaga  ibihumbi icumi ahatangaza ko igihugu kitarimo imbabazi ko  kiba umuyonga.kuko ngokugirango  umuntu abe mu mahoro agomba kubabarira kandi uwakoze amakosa na we agasaba imbabazi. Ati “Tudasabye imbabazi , tudatanze imbabazi tubikuye ku mutima nta bugingo twabona. Gusaba imbabazi no kuzitanga niryo pfundo ry’amahoro.”

Padiri Ubald Rugirangoga ayoboye isengesho ryo gusengera abarwayi n’ abafite ibikomere by’ umutima

atanga urugero avuko   Yezu Kirisitu  yababwe azira ubusa nta n’umwe umuvuga neza  agira ati” Uwakugiriye nabi agufitiye urufunguzo imbere y’Imana. Uwo wagiriye nabi na we agufitiye urufunguzo imbere y’Imana […] Ntihagire uwitwaza undi, ugomba gusaba imbabazi nazisabe, ugomba kuzitanga abikore. Tumeze nk’abari guhira mu nzu kandi ifunguye. Kugira ngo iyo nzu tuyivemo biraterwa na we, nanjye kugira ngo nyivemo ndagukeneye.” anakomeza atanagazako abatanga  imbabazi  bababarira  ababiciye  muri Jenocide  yakorewe abatutsi muri Mata 1994  atari  izabo yagize ati ” Imbabazi dutanga si izacu, imbabazi dusaba si izacu, ni iz’Imana yacu.”

Padiri Ubald Rugirangoga yakomeje abwira abitabiriye iri sengesho  ko  abantu bakoze Jenoside batarasaba imbabazi ndetse n’abayirokotse banze kuzitanga bameze nk’abari mu nzu iri gushya kandi ifunguye

Mui iri sengesho ryabaye   Padiri Ubald Rugirangoga yakanguriye abanyarwanda  gutanga imbabazi no    gusaba imbazi kugirango  baruhuke  mu mitima kdi  bakorere  kuzahebwa  n’ ijuru. kugeza ubu  amasengengesho ataegurwa na  Padiri Rugirangoga amaze  guta umusaruro ukomeye kuko hari ababashije gusaba imbabazi, abandi bakazitanga ndetse hari n’abakize ibikomere n’indwara zananiranye.

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 13,646 times, 100 visits today)



Ibitekerezo