1433078916_apotre_mulindwa_annociata

Ba Petero Bayobewe Shebuja bateshuka ku inshinga biyemeje -Apotre Mulindwa

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 27, 2018

Apotre Mulindwa umushumba mukuru w’ Itorero  Dorcas  Ministries  riherereye  mu Karere ka Kicukiro yagereranyije  aba pasitori   bamwe  na bamwe  bateshutse ku  nshingano nka  ba Petero  agira ati “ ba Petero  […]




Apotre Mulindwa umushumba mukuru w’ Itorero  Dorcas  Ministries  riherereye  mu Karere ka Kicukiro yagereranyije  aba pasitori   bamwe  na bamwe  bateshutse ku  nshingano nka  ba Petero  agira ati “ ba Petero  bayobewe  Shebuja “

1433078916_apotre_mulindwa_annociata
Apotre Mulindwa Annonciate n’ uyu umwenda ujya kumera nk’ icyatsi

Apotre Mulindwa umushumba mukuru w’ Itorero  Dorcas  Ministries  riherereye  mu Karere ka Kicukiro  mu masengesho yo  kwiyiriza ubusa  yabaye  tariki ya 21 Werurwe  2018   ,mu nyigisho yigishije  biciye  kuri Radio  umucyo   akayikomereza   mu masengesho   intumwa Mulindrwa ivugako ari inyigisho ari kwigisha icyumweru cyose .

Nyuma y’ inkubiri yabaye muri amwe mu matorero ] Amadini ], bamwe mu ba pasitori bagatandukana n’ amatorero  yabareze   ibyo we  intumwa Mulindrwa yabigereranyije no gucimbuka  ,nkunko imwe mu ntumwa  za Yesu  Petero   yicimbuye kuri  Yesu  akagumura zimwe mu ntumwa akazizeza ibitangaza  ko  nibamukurikira bari bugeyo  bakajya kuroba   amafi nkuko  byahoze  maze  agizengo aratera urushunduru birangira ntanakimwe  afashe kuko  umugenga wa byose ari we Yesu atigeze  atanga itegeko  kuko  yari yara mubwiye ko  kuva yemeye kumukuriki ] Yesu ]  agiye  ku jya aroba   abantu aho  kuroba  amafi  .

Apotre Mulindwa Annociata
Apotre Mulindwa Annociata atangaza ko kimwe mu byateye inkubiri yo gufunga kw’ insengero ari uko ba Petero] Pasiteri ] bibagiwe inshingano zabo

Iyi  nkuru ya bibiliya   niyo  yifashishije agereranya agira ati “ba Petero  bayobewe  Shebuja bagateshuka ku nnshingano  “ dore ko bamwe mu ba  Pasitori  n’ abavugabutumwa  bakomeje  ku mvikana bahanura ubuhanuzi  butavuye ku mana  , bigisha  ubutumwa bugamije indonke butagamije    bamwe  bakumvika  mu bitangazamakuru  no mu matorero yabo  bavugawaho gukora  ibyagwa n’ Imana  .

Apotre Mulindwa umushumba mukuru w’ Itorero  Dorcas  Ministries yasoje ikigisho cye  asaba  abapasitori  bahwanyutse bagahwanyura  abandi ] batandukanye ] ku matorero bahizemo ko bakwiriye  kwegera Imana cyane kuko Imana yiteguye kubabarira nkuko  Yesu yababariye Petero

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 14,736 times, 1 visits today)



Ibitekerezo