920daa8e101dc7b429d07f4fcfab03fe

Alarm Ministries imurika Album ya 4 , Apôtre  Paul Gitwaza yasabye abakirisito  kwitwararika bakaramya Imana bemye 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 27, 2018

ku cyumeru tariki ya 25 werurwe  2018 ,mu gitaramo cy’ itsinda  ry’ abariribyi   rya Alarm Ministries intumwa  Paul  Gitwaza  mu nyigisho yigishije yasabye  abaramyi n’ abakirisito muri rusange  kuramya Imana […]




ku cyumeru tariki ya 25 werurwe  2018 ,mu gitaramo cy’ itsinda  ry’ abariribyi   rya Alarm Ministries intumwa  Paul  Gitwaza  mu nyigisho yigishije yasabye  abaramyi n’ abakirisito muri rusange  kuramya Imana  bshyizemo umwete  kuko binezeza Imana 

Apôtre Paul Gitwaza

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu baturutse imihand ayose baje kureba aho  Alarm Ministries  imurika album  ya 4 y’ amashusho  bise ” Turakomeye ”  aho  benshi bashijwe n’ udushya twarmo doreko harimo  imibyinire idasanzwe yo guhimbaza Imana  n’ imyambarire  idasanzwe  aho biyibutsaga cyera uko bamabaraga baririmbira Imana

 

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018 , Alarm Ministries yakoze igitaramo kidasanzwe cyo kumurika Album yabo ya 4 y’indirimbo z’amashusho yiswe ‘Turakomeye’ cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, imbyino zidasanzwe ndetse n’imyambarire itari imenyerewe kuri aba baririmbyi.

itsinda ry’ abariribyi rya Alarm Ministries

Imbaga y’abantu baturutse hirya no hino bitabiriye iki gitaramo, bagaragaje imbamutima n’ibyishimo bisaaze kubwo kunyurwa no gukorwa ku mutima n’imiririmbire aba baririmbyi bagaragaje, aho buri wese wabonaga afite ibyishimo bisendereye.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bakozwe ku mutima cyane n’ ijambo ry’ Imana  ryigishijwe na  Apôtre  Paul Gitwaza mu nyigisho  yatangiya  asomo  amasomo  yo muri bibiliya   yo muri Yesaya 6, 1-8 n’icy’Ibyahishuwe 5,1-5  havugagako Yesu yagiriye akamaro ijuru, isi n’ikuzimu asubiza ikibazo cyabajijwe mu isezerano rya kera n’irishya”Ndatuma nde, ni nde watugendera ?Ni nde ukwiriye kubumbura igitabo… ?” ndetse ahuza abantu n’Imana kugira ngo babashe kuyiramya

Apôtre  Paul Gitwaza yeruriye abakritsto bitabiriye iki gitaramo n’ abakurikira  Authentic Tv  agira ati ” Imana yari ifite ubukene bwo kubura amashimwe y’abantu, kuko nta mwana w’umuntu waramyaga Imana, ngo kuko byakorwaga n’abamalayika gusa icyo gihe.

Yagize ati “Hari ubukene bukomeye kuko abahungu n’abakobwa bo mu Isi baramyaga ibindi bintu, Imana igira agahinda iravuga ngo ‘natuma nde ngo ajye kubwira abantu ngo bandamye, bampimbaze, banyumve?”

“Nubwo Imana yari yihagije mu ijuru yari ifite ubukene, ubukene bw’Imana si ubw’amafaranga, inzu, ibiryo, icyubahiro, ni ubw’amashimwe y’abantu. Biroroshye ku bantu kuramya byose. Abahinde baramya ikintu cyose; baramya inka, ihene, ikintu cyose babonye barakiramya; bafite Imana 3000.”

Apôtre  Paul Gitwaza umushumba mukuru wa zion temple ku isi

Yakomeje agira ati “Isi rero irahuze muri byinshi. Abantu baramya ibyubahiro, baramya ama-titre, tukaramya ibiki… na ba Bishop, na ba Apôtre, ngakomera cyane abantu bakandamya. Ibyo byose ni ibintu abantu baramya bidafite agaciro. Ariko ubukene buri mu mutima w’Imana ni ukubona ni ukubona abantu bayiramya bayishima, bayihimbaza mu kuri no mu mwuka.”

Apôtre  Paul Gitwaza yasoje ikigisho cye saba abahanzi  n’ abakirisito gucyenyera abakaramya Imana byuzuye kuko binezeza Imana

 

 

(Visited 10,383 times, 57 visits today)



Ibitekerezo