IMG_0289-1

Umuhanzikazi Iradukunda Chantal  aratangaza ko  mu   muziki   wa  Gospel    hari ibikwiye  guhinduka  mu butumwa  butangwa  n’ abahanzi

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 21, 2018

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana IRADUKUNDA  CHANTAL  aravugako hari  bamwe mu bahanzi muri ikigihe baririmba  indirimbo  zidafite ubutumwa bwubaka  uzumva,ndetse n’Abanyarwanda. Nubwo  Chantal  yirinze kugira   uwo  atungau rutoki  […]




 

 

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana IRADUKUNDA  CHANTAL  aravugako hari  bamwe
mu bahanzi muri ikigihe baririmba  indirimbo  zidafite ubutumwa bwubaka  uzumva,ndetse
n’Abanyarwanda.

Nubwo  Chantal  yirinze kugira   uwo  atungau rutoki  ndetse  akaba  anavuga ko  ubutumwa  batanga
atabusuzuguye  ariko  ahamya ko  hari  byinshi  bakwiye  gukosorwa  birimo  uburyo  batanga
ubutumwa  bwabo   mu ndirimbo   baririmba.

IMG_0289-1
Umuhanzikazi IRADUKUNDA CHANTAL

Umuhanzikazi  Chantal  avugako  umuziki  wagikirisitu  awukora  agamije  ivugabutumwa  aho gushyira imbere  amafaranga. Aragira ati:“Umuziki wa Gospel ni ukuwukora  nk’ivugabutumwa,nubwo  inyungu zishoborakuza ariko  sizo ngamije  cyane

Mukiganiro  yagiranye  n’umunyamakuru wa ibyiringiro.rw ,Chantal yagaragaje ko we hari itandukaniro agiye kuzana. Aragiraati:“…harii ndirimbo wumva muri iyi minsi ukumva…,ntabwo wenda ari ugupinga ibihangano  by’abandi,ariko jye icyifuzo nuko nagira indirimbo irimo message kuburyo buri muntu wese uyumvise abashakumva ko ubutumwa burimo hari icyo  busobanuye.” Kugeza  ubu uyu muhanzi Chantal wengo icyo ashyize imbere ni ugukoraindirimbozumvikanisha ubutumwa buzima kandi bwubaka  ubwumva.

IMG_0289-1

Umuhanzi Chantal abarizwa mu karere ka  Gicumbi,umurenge  wa Nyanyenke, akaba asengera mu  itorero rya  ADEPR.  Yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza  Imana  mu  mwaka wa  2012.Mu mwaka wa  2017 nibwo  uyumuhanzikazi  yashyize  hanze indirimbo ze zigera kuri4,gusa akaba  afite izindi ndetse  mukwezi kwa Gashyantare  tariki 15 uyu  muhanzikazi nibwo  yakoresheje igitaramo  mu  karere  ka   Gicumbi.ukomeje  kubica  bigacika  azashyira album  ye  ya  mbere   kumugaragaro izabaigizwe n’indirimbo 12  muminsi mike.  Twabibutsa ko izi  ndirimbo ze  n’izindi zose zatangiye  gukwirakwira  ku  ma radio  atandukanye  kubw’ubutumwa  burimo  bwubaka  buri mu Nyarwanda.

 

RUTEMBESA  Anicet

IBYIRINGIRO.RW

 

 

(Visited 10,970 times, 67 visits today)



Ibitekerezo