1492400256_0q5a8215

Patient Bizimana yitegura gutaramira abanyarwanda muri Easter Celebration ya 2018 yashyize hanze indirimbo nshya yise “ Ikimenyetso “ / Menya Amagambo yayo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 5, 2018

Umuhanzi  Patient bizimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana , mbere yuko ataramira abanyarwanda mu Rwanda  mu gitaramo  cy’ amateka kiba buri  mwaka ,  yashyize hanze  indirimbo nshya  yise “ikimenyetso “  izagaragara  […]




Umuhanzi  Patient bizimana uririmba indirimbo zihimbaza Imana , mbere yuko ataramira abanyarwanda mu Rwanda  mu gitaramo  cy’ amateka kiba buri  mwaka ,  yashyize hanze  indirimbo nshya  yise “ikimenyetso “  izagaragara  kuri album nshya  arigutegurira abakunzi be  mu mwaka wa 2019

 

1492400256_0q5a8215
umuhanzi Patient Bizimana

Kanda  hano  wumve indirimbo  ikimenyetso  ya Patient Bizimana

Dore amagambo  agize  Indirimbo ikimenyetso ( Lyrics)

 

VERSE 1

Mpingukiye mu bwiru bw’umusozi

Aho umwami wanjye yabambwe

arabambwa njye ndabamburwa
Indirimbo iherako iramanuka

Uhereye ubwo mugirira inyota

uwo Yesu ambera nk’imvura isomya ubutaka.

 

CHORUS

Mpingukiye i Goligota

nahabonye umudendezo

nk’ikimenyetso cy’agakiza

nzaririmba ineza Yesu yangiriye.

 

VERSE 2

Nkihagera nahagizwaga

n’ibyaha n’umubabaro

hambera isoko ivubura amahoro,

aho niho hari irembo ry’ubugingo bushya.
Ningera mu mahina no mu matage,
Nzibuka ko ndi umuragwa.

 

BRIDGE

Nkuko isi yitaruye izuba

niko yankuye mu mwjima

ubu ndi umwana w’umucyo

mbikesha Goligota. (umusaraba).

 

©Patient Bizimana
™ The Soundss (Bob Pro), 2018

Kanda  hano  wumve indirimbo  ikimenyetso  ya Patient Bizimana

(Visited 7,112 times, 103 visits today)



Ibitekerezo