ubufumu

Ubuhamya: Musonera Jean Batiste nyuma yo kwibona mu binyamakuru yitwa igisambo yarakijijwe areka kurya abantu amafaranga yitwaje ubupfumu

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 4, 2018

Musonera Jean Batiste wahoze ari umupfumu avuga ko yaje gukizwa nyuma yaho ahunze bitewe no kwibona mu binyamakuru bavuga ko ari igisambo ruharwa. Musonera jean Baptiste avugako yakoze umwuga w’ubupfumu […]




Musonera Jean Batiste wahoze ari umupfumu avuga ko yaje gukizwa nyuma yaho ahunze bitewe no kwibona mu binyamakuru bavuga ko ari igisambo ruharwa.

Musonera jean Baptiste avugako yakoze umwuga w’ubupfumu igihe kitari gito aho yakoreshaga amayeri ahambaye yo gushyushya abantu umutwe kugirango bivemo bamubwire bimwe mu byo bakeka ko yaba ari ntandaro y’ikibazo bafite,nyuma nawe akaba aribyo ahera ho akubwira ko yabonye impamvu y’ikibazo cyawe.

mu buhamya bwe  agira ati” Iyo nabaga nshaka guhabura umuntu cyane rero namuteshaga umutwe agacanganyukirwa akambwira ibyo atekereza bimutera ikibazo afite ubundi nongera nkamutesha umutwe cyane nkaza guhera ku byo yambwiye nkamubwira ikibazo afite mpereye ku byo yambwiye akagirango ni ibyo nibwiye kandi ari we wabivuze” .

Musonera Jean Batiste akomeza avuga ko nyuma yo kwisanga mu kinyamakuru hariho ifoto ye abantu bavuga ko ari igisambo yaje guhunga ajya mu gihugu cya Tanzania,nkuko abivuga ngo yagiye agiye gushaka uwiteka gusa ntiyabashije kumubona kuko Atari amuzi Atari anazi aho yamushakira.

Musonera akomeza avuga ko nyuma yaho yaje guhura n’umugabo mwenge wari ufite imbaraga zidasanzwe bakomeza gukorana. Yagize ati” naje gusanga umugabo witwa mwenge wari ufite imbaraga nyinshi akajya mu mayira agatega umuntu ashaka agatega ibintu aho mu mayira ubundi hanyura umuntu akamukubita ibintu by’amazi wagera mu rugo ugahita ugwa igihumure ariko udapfuye gusa abo mu rugo babonaga ko upfuye bakagushyingura.

Iyo bamaraga kugushyingura, umupfumu yarazaga agakubita bya bintu by’amazi ku mva yawe niyo baba barashyizeho betto wahitaga uzamuka uri muzima ukajya urisha nk’inka ukingiranye ahantu mu nzu ariko byagera nijoro tukajya kuguhingisha.”

Ese Musonera yaje gukizwa ate?

Musonera jean Baptiste avuga ukuntu yaje kugira inyota yo gutangira gushaka aho basenga nyuma yuko yaramaze gushwana n’awa mupfumu.

Yagize ati”rimwe naje kujya kuragura muri stage nari ntumwe na wa mupfumu ndagenda njya mu rugo rwabo nza kurwara isereri kubera inzara nari mfite mpura n’umwana ampa igifenesi umuti utarakora ubwo biba birapfuye ndafatwa ariko nza kurekurwa ngeze kwa wa mupfumu aranyirukana kuko nishe umuti ubwo njya gushaka inkambi y’abanyarwanda ngezeyo ntangira gushakisha aho basenga Imana”.

Akomeza agira ati” Ku bw’amahirwe naje kubona aho nsenga numva ndabikunze mpura n’umu pasteri aranyigisha nkomeza kujya gusenga ntyo nza gukizwa ndabatizwa nkomeza kubaka ubu kristo mu buryo bugoranye near imbuto mu buryo budasanzwe ariko nyuma baza kwemera ko nakijijwe koko”.

Musonera  asoza ashima Imana yamukuye  mu byaha ikamwambura izina ry’ubupfumu ikarisimbuza iry’umuvugabutumwa.

SRC:Agakiza.rw

(Visited 11,721 times, 173 visits today)



Ibitekerezo