DSC_1191

Ev. NDAMUKUNDA Patrick na MARTINE basezeranye kubana akaramata mu birori bibereye ijisho – Reba Amafoto

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 11, 2017

Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge Patrick Ndamukunda Kuri uyu  wagatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 nibwo yambikanye impeta na Martine Tuyishime bari bamaze imyaka isaga ine bakundana. Ku […]




Umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge Patrick Ndamukunda Kuri uyu  wagatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017 nibwo yambikanye impeta na Martine Tuyishime bari bamaze imyaka isaga ine bakundana.

DSC_1176

Ku wakane nibwo basezeranye mu mategeko ku murenge wa  Nyamirambo aho barahiye imbere y’abantu ko bazibanira ubuziraherezo.

Ku wagatndatu mu gitondo iimihango yo gusaba ikaba yarabereye mu karere ka Nyarugenge ahitwa mu miduha ubusitani bwa Berwa Shop.

DSC_1344

Umuvugabutumwa Patrick Ndamukunda ashimishwa n’ibintu byinshi kuri Martine gusa abikubira mu bintu bitatu avuga ko Martine yisangije kurusha abandi bakobwa yabonye mu kiganiro gito twagiranye yatangaje ko ibyo bintu ari ibi abitangaza muri aya magambo: Ehh Martine Afite uburere, urebye ni umukiristo wahishuriwe Kristo, Urukundo angaragariza ruranyura ndetse n’ubwiza bwe’’.

Ndamukunda Patrick mu magambo ye yavuze ko yashimishijwe n’amagambo Martine Tuyishime yamubwiye bakimenyana yagize ati: ‘’Yarambwiye ngo nseka neza’’ .

Ubukwe bwaririmbywemo n’abahanzi batandukanye aribo: M.Olivier wamamaye mu ndirimbo Icyo Yavuze, Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo Ibyo Ntunze , uyu akaba yararirimbye indirimbo yise ‘’ Uri indirimbo yanjye’’ yahagurukije abantu muri ibi birori, Isaac Rabine wo muri Hoziana nawe yaririmbye indirimbo ye yise Messiah ndetse n’umuhanzi Danny Mutabazi ni umwe mu bagaragaye muri ibi birori.

Tuyishime Martine yagaragaye aririmbira Patrick indirimbo yamuhimbiye, Kuri ubu abageni bombi bakaba batuye ku gisozi munsi y’umurenge ho mu mugi wa Kigali, Uretse kuba ari umuvugabutumwa bwiza Ubusanzwe Patrick Ndamukunda akaba akorera radio ya Adepr izwi ku izina rya Life Radio mu biganiro bitandukanye.

Dore amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Patrick na Martine:

 

DSC_1157
uyu munsi wababereye udasanzwe mu buzima bwabo dore ko akanyamuneza kari kose

 

DSC_1176

DSC_1191
aha Patrick na Martine berekaga inshuti n’ abavandimwe ko biyemeje kubana akaramata kugeza Yesu agarutse gutwara itorero

 

DSC_1210

DSC_1215

DSC_1228

DSC_1232

DSC_1249

DSC_1252

DSC_1255

DSC_1266
Ev Patrick arikumwe n’ ababyeyi babyara martine

 

DSC_1270

DSC_1302

DSC_1309
Aloys , umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo, Mc Philos na Kwizera Emmy ufite iduka ryambika ibyamamare bari baje gushyigikira Patrick

DSC_1344

DSC_1365
Martine ibyishimo n’ umiunezero byari byamusaze

DSC_1372

DSC_1377

DSC_1380

DSC_1405

DSC_1425

 

DSC_1512
Umuhanzi Bosco nshuti yasusurukije ibi birori

 

DSC_1565
Ev . Patrick na Martine bakata umutsima

 

DSC_1509

DSC_1548
Umuhanzi M olivielr yasusurukije abitabiriye ibi birori mu ndirimbo ye ikunzwe yise ” icyo yavitse yaracyanduze yarakivuve icyo yanditse “

 

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 65,119 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo