img_0737

UBUTUMWA BW’ UMUNSI – Nyuma y’ imyaka 6 mu  kigeragezo cyo kutabyara  yiyambaje  isumba byose imuha urubyaro 

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 1, 2017

  Hari umugore washakanye n’umugabo, bamara imyaka itandatu atarasama kandi umugabo we yagiye kumushaka yifuza akana cyane. Mu gihe yari amaze imyaka mike ashatse, bashiki b’umugabo we ndetse n’abagore b’abagabo […]




 

Hari umugore washakanye n’umugabo, bamara imyaka itandatu atarasama kandi umugabo we yagiye kumushaka yifuza akana cyane. Mu gihe yari amaze imyaka mike ashatse, bashiki b’umugabo we ndetse n’abagore b’abagabo bavaga indimwe n’umugabo we, bahoraga bamukwena bamwita ingumba, bamwita imburamumaro n’ibindi bibi byinshi, akagira agahinda ariko akabitura Imana.

img_0737

Yarivuje kwa muganga biranga, bigeze aho afata umwanzuro wo kwitabaza umuganga w’indwara zose, Umwe utabara abageze kure kandi agasubiza ubuzima ababubuze, iyo ni Imana Rurema itegeka ibihe uko ishaka ikagenga ibibera ku isi no mu ijuru.

Nyuma y’iyi myaka itandatu yari amaze, yasamye inda maze ibyishimo biba byinshi mu mutima we, ashima Imana kuko yabonaga igiye gusubiza amasengesho ye. Ba baramukazi be na bakeba be bahoraga bamukwena, babonye atwite batangira kuryanirana inzara ngo yaba yarwaye urushwima, kuko babonaga inda ye yari afite ari nini.

Nyamara kuba inda yari nini, ni uko yari irimo umugisha na wo utari muto. Yari atwite abana batatu b’impanga, nyuma y’imyaka irindwi ashatse Imana imuhera rimwe abana yagombaga no kuba yarabyaye mbere yaho hose.

Bavandimwe burya ibisubizo by’Imana ku byo tuyisaba ni bitatu:
Icya mbere ni Yego. Iyo uyisabye ikabona ko ari ngombwa ihita iguha ibyo uyisabye.

Icya kabiri ni Tegereza. Iyo ibona igihe kitaragera ngo icyo usaba kibe gikwiye iguha gutegereza. Nk’uko umubyeyi yima umwana we w’uruhinja ibiryo n’iyo umwana yabiririra akamusaba gutegereza amezi atandatu kugira ngo azabe yakuze noneho abasha kubirya, n’Imana ibona ko n’ubwo ari byiza kuri wowe ariko kuri yo bitaraba byiza nkuko bikwiriye.

Icya gatatu rero ni Oya. Hari igihe Imana ibona ko ibyo twifuza atari byiza kuri twe nyamara twe nk’abantu twabonaga ari byiza. None se umwana ko aririra urwembe cyangwa urushinge, umubyeyi ntabimwima kuko aba azi ko byamukomeretsa? Nyamara uwo mwana we aba abona rwose ari byiza cyane, ndetse umwana akibwira ko nyina amwanga! Imana na yo rero ni umubyeyi ijya ibasha kudusubiza Oya kuko Yo iturebera kure, ibona bidakwiye kuri twe.

ISENGESHO: Mana ishobora byose kandi isubiriza igihe, sanga buri wese ubabaye umuhe kwihangana, umuhe kukwiringira no kudacika intege kuko n’ubwo amasezerano yawe yatinda ntajya ahera, kandi nk’Imana ubasha kudahera umuntu rimwe byinshi yagiye agusaba, cyangwa ugahitamo no kutamuha na kimwe, igihe gikwiye cyagera ukamushumbusha ibirenze n’ibyo yasabaga.

Mana reba buri umwe ingorane afite muri we. Hari ubwo ibigurumanira muri we bimubana byinshi ururimi rwe rukabura uko rubivuga. Ariko wowe ntujya usobwa, ntacyo uhishwa nta na kimwe kikunanira. Komeza imitima ibabajwe n’ibinyuranye, abo gukomeza ubahe imbaraga z’umutima, abo gusubiza ubangukire kubatabara, abagushaka ntibakubone ubiyereke bundi bushya nkuko wiyeretse abigishwa bawe ku Nyanja ya Tiberiya, kandi iteka wereke buri wese ko uri umubyeyi we umuha ibikwiye mu gihe gikwiye. AMEN!

Wumva ufite ishema n’ubushake byo kwamamaza hose inkuru nziza y’ibyo Imana ikora? Hari benshi amarira ari gutemba ku matama yabo, Gira umutima ubafasha ukore “Share” nabo bahumurizwe n’aya magambo meza!

(Visited 32,893 times, 98 visits today)



Ibitekerezo