-161

Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hakajijwe imyigishirize y’abenda kubatizwa.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 10, 2017

Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kugeza ubu haritegura kubatizwa ku bantu bashya,ni nayo mpamvu imyigishirize y’aba bantu bashya bitegura kubatizwa yamaze guhinduka aho kugeza ubu bamaze gushyirirwaho abapasteri bazajya basimburana […]




Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kugeza ubu haritegura kubatizwa ku bantu bashya,ni nayo mpamvu imyigishirize y’aba bantu bashya bitegura kubatizwa yamaze guhinduka aho kugeza ubu bamaze gushyirirwaho abapasteri bazajya basimburana mu gusobanurira neza aba bizera bashya ibirebana n’imyemerere n’amahame y’idini.M1420027web

 

Uburyo iki gikorwa gikorwamo ni uko aba bapasteri basimburana hagati yabo,ni ukuvuga Pasteri Uwambaje Emmanuel,Pasteri Gatanazi Justin n’abandi babarirwa ku mudugudu wa Adepr Nyarugenge.

Mu gushaka gusobanukirwa neza ibirebana n’iyi gahunda umwe muri aba bapasteri bakorera kuri uyu mudugudu yatangaje ko ari mu rwego rwo kongera ingufu mu myigishirize no gukurikirana aba bizera bashya,haba mu kubatoza imyemerere,imyizerere,ndetse na za kirazira zo mu itorero.

Naho bamwe muri aba bizera bashya bitegura kubatizwa batangaza ko kuba barashyiriweho umupasteri umwe buri cyumweru akazajya aza kubigisha ari ikintu kiza kizabafasha mu mpande zombi,urw’umwuka  n’urw’imyemerere aho bazamenya kuboneza no kwemera ibyo bigishwa neza.

Uyu utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yagize ati:”Mu by’ukuri iki gikorwa ni kiza kuko kuba basigaye baza kutwigisha ni ikimenyetso cy’uko batuzirikana kandi bifuza ko twazatanga umusaruro nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi”.

Asoza ashimira ubuyobozi bwabo kuba bwarabatekerejeho bukemera kubana nabo ,aho kuri icyi cyumweru tariki ya 8/10/2017 babanye na Pasteri UWAMBAJE Emmanuel kandi ngo uretse n’aba bapasteri bizeye ko n’umushumba azabasura nawe akabaganiriza.

Urusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruritegura kubatiza mu mazi menshi abakiristo bashya aho iki gikorwa giteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2017,ni ukuvuga mu kwezi kwa 12.

Umudugudu wa Nyarugenge watangiye muri 1973 ubyawe n’Itorero rya Gasave ariryo ryari ryabanje muri Kigali mu 1968. Kuva icyo gihe, wabaye ikicaro cy’Itorero rya Nyarugenge ukaba wari ufite Abakristu bakeya ku buryo bubatse urusengero rw’Abakristu batarenze 700.

Nyuma y’imyaka myinshi, Itorero ry’Imana ryagize umugisha ku buryo ubu umudugudu wa Nyarugenge ufite Abakristu barenga 1500 ariko ubaze abahasengera buri cyumweru bararenga kure ku buryo biba ngombwa kugira amateraniro abiri n’irya 3 ry’abasenga mu zindi ndimi zitari ikinyarwanda  na none bakaba benshi ku buryo bamwe bicara hanze abandi bagahagarara.

M1420024web-2

 

M1420024web

 

kubatizw

 

Yanditswe na Anaclet Ntirushwa

(Visited 9,431 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo