36843697764_0b14a3869b_b

Perezida kagame yijeje inkunga kiriziya Gatolika- Reba Amafoto

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 9, 2017

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yizeje ubufatanye n’inkunga kiriziya gatolika ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda yabereye i Kabereye i kabgayi kuri uyu […]




Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yizeje ubufatanye n’inkunga kiriziya gatolika ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza yubire y’imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda yabereye i Kabereye i kabgayi kuri uyu wa gatandatu  tariki 7 Ukwakira 2017.

Kagame-900x527

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gusoza Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda, wabereye kuri Stade y’Iseminari Nkuru ya Kabgayi , aho witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ubwo yatumirwaga na musenyeri philipe rukamba ari nawe umuyobozi w’inama y’igihugu y’abepiskopi gatolika mu rwanda ngo ageze ku bitabiriye uyu muhango ijambo n’impanuro z’uyu munsi umukuru w’igihugu Paul KAGAME yabanje gushimira ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse na kiliziya gatolika.

Yavuze ko ubwo yasuraga Papa  igisumba ibindi cyavuye muri urwo ruzinduko rwe i Vatikani ari ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda mu mateka yacu akomeye.

Yagize ati:“Ni uko n’u Rwanda rwabyungukiyeho ku buryo mu biganiro, mu myumvire, mu bufatanye bwa Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda mu mateka yacu akomeye arimo ibyasobanuwe neza n’ababanje kuvuga, biraduha amahirwe menshi yo kugira ngo twige amasomo aturuka mu mateka yacu, tuvanemo imbaraga tuvanemo kumenya ku buryo bidufasha mu bufatanye no guteza igihugu imbere”.

Aha niho ahera asaba abayobozi ba Kiliziya gukorana cyane na Leta kuko bose bahuje inshingano yo gushakira icyiza Abanyarwanda.

Yagize ati: “ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe, dukorera Abanyarwanda, dukorera abakirisitu, rero aya mahirwe ntabwo twazayapfusha ubusa nagira ngo nibutse ko dukwiye gushyiramo imbaraga zindi, ubwo rero mu magambo make nashimiraga Papa Francis ayo mahirwe yahaye u Rwanda yo gukorana neza”.

Yagize ati:” twasanze ari leta ari kiriziya dusenyera umugozi umwe,twese dukorera abakiristu,mu magambo make nashimiraga papa fransisko ku mahirwe yahaye u Rwanda”.

Yongeyeho ko azahura n’abayobozi ba kilisiya gatolika vuba akababwira ikiganiro yagiranye na papa fransisko cyubaka.

Yasoje yizeza ko agiye gusaba abaministre babishinzwe kugira ngo ibyavuzwe bikeneye gutezwa imbere abaministre babishinzwe bazakorane n’ubuyobozi kugira ngo bikorwe.

Yagize ati:”nagirango mvugire na hano ko ngirango hari ibyavuzwe bikenewe gutezwa imbere hano,ndaza kubwira abaministre babishinzwe bazafatanye n’ubuyobozi ,ntabwo dushoboye byose ariko tuzakora ibishoboka turebe ukuntu twafatanya twaterana inkunga ngo tugire ibyo twageraho”.

23701718808_af5c75c11c_b

 

37553758501_7734898537_b

 

37553768621_d4841d056a_b

 

37522216792_54ddd52d27_b

 

37522216022_0b4f6beaaa_b

 

37522215152_d2d6282d72_b

 

37506038346_93bfbf8133_b

 

36844266014_6cd201e666_b

 

36843688204_629b0b7c1d_b

 

36843679784_4f4be2b0e8_b

 

36843681074_1164cf9f75_b

 

36843678274_96e8de0e9f_b

 

23701738468_92e7d34699_b

 

23701737768_7b21f49f0b_b

 

23701735658_bdd6936dee_b

 

36843676494_ae826dfb4c_b

 

36843691954_51e8042e58_b

 

36843690024_87a0b86763_b

 

36884106333_b0e166634d_b

 

36844266854_0aa9606b7d_b

 

36884114583_049458e673_b

 

 

37295409920_fc35b85198_b

 

37295415990_69826345bd_b

 

37295414970_0bd8e09495_b

 

37295414020_93161a342c_b

 

37295410840_1e0e13d9c5_b

 

37522214572_926c5f8e76_b

 

37522216022_0b4f6beaaa_b

 

Ni inkuru yateguwe na Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 38,234 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo