emmanuel

Kigali:Uwirata yirate imbaraga n’ubwiza bw’Imana kuko ntibishira

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 9, 2017

Ev. Emmanuel NIITANGA yongeye guhamagarira abantu bose kureka kwirata ubwiza bwabo ahubwo bakirata ubwiza,ubugiraneza n’ubugwaneza bw’Imana gusa kuko bwo ntiburumbira umuntu. Ev.Emmanuel amenyereye kugenda yigisha mu nsengero zimwe na zimwe […]




Ev. Emmanuel NIITANGA yongeye guhamagarira abantu bose kureka kwirata ubwiza bwabo ahubwo bakirata ubwiza,ubugiraneza n’ubugwaneza bw’Imana gusa kuko bwo ntiburumbira umuntu.

emmanuel

Ev.Emmanuel amenyereye kugenda yigisha mu nsengero zimwe na zimwe zinyuranye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho aherutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’ubugande akaba bimwe mu byo akuyeyo ari uguhamagarira abantu gukaza imbaraga bagahumuka kuko uzi ubwenge akwiye kwirata imbaraga z’Imana ko ariyo ishobora byose.

Yagize ati:”muri iki gihe abantu bose bari mu bintu byinshi bibashuka kuko abenshi baragendana n’ibyo muri iyi minsi ariko inama nziza naha abantu ni ukureka kugendana n’ibihurura maze uwirata akirata Imana ye aho kwirata ubutunzi bwo muri iyi si bushira vuba kandi nta nuwakwirengagiza ko ibi byose tubihabwa n’Imana”.

Yasoje avuga ko muri iyi minsi abantu bakwiye kuba maso kandi bakongera imbaraga mu bihe byo gusenga kuko sekibi amereye nabi abantu b’Imana.

Ev.Emmanuel NIYITANGA ni umukiristo wa ADEPR Gisozi akaba ari umuvugabutumwa w’ubushake aho azenguruka haba mu Rwanda ndetse no hanze abwiriza abantu kuva mu mwijima bakagana umucyo.

Ni umusore utuye ku gisozi,avuka mu karere ka gasabo umujyi wa kigali akaba bimwe mu bintu avuga ko akunda ari Imana kuko ngo yagiye imukorera ibitangaza binyuranye.

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA 

(Visited 2,166 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo