????????????????????????????????????

Abakiristo ba ADEPR Nyarugenge bibukijwe kujya batanga ubuhamya bw’aho bavuye.  

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 9, 2017

Ubwo yigishaga ijambo ry’Imana kuri icyi cyumweru Pasteri Bodue wok u muhima yibukije abateraniye inyarugenge ko bakwiriye kujya batanga ubuhamya bakabwira abantu aho bavuye kandi bakagerageza kugenzura agakiza ko mu […]




Ubwo yigishaga ijambo ry’Imana kuri icyi cyumweru Pasteri Bodue wok u muhima yibukije abateraniye inyarugenge ko bakwiriye kujya batanga ubuhamya bakabwira abantu aho bavuye kandi bakagerageza kugenzura agakiza ko mu mutima kuruta kugenzura agakiza k’uko abantu bababona.

????????????????????????????????????
KU RUSENGERO RWA ADEPR Nyarugenge

 

Kuri icyi cyumweru tariki ya 9/9/2017 ,abantu bari bafite inyota yo kumva bimwe mu byo Imana ibabwira inyujije mu ijambo ry’Imana bagejejweho na Pasteri bodue usanzwe akorera ku muhima nyuma yo kumara imyaka myinshi akorera ku mudugudu wa Nyarugenge.

Uyu mupasteri ubona ko asheshe akanguye mu magambo yo gutebya yabwiye abantu ati kuki mutavuga aho mwavuye?ubundi mwaturutse he? Gusa yasoje ahamagarira abantu kureka kwita ku byo abantu babavugaho ahubwo bakita ku gakiza gahamanya n’umutima wabo.

Aha  yibukije abantu ko yahoze ari umwubatsi akajya yiba nyuma ariko aho akijijwe yaje kujya gusaba imbabazi ari naho ahamagarira abantu kujya bagerageza gupimira agakiza kabo mu mutima kurusha kugapimira ku maso y’abantu.

Yagize ati:”ngewe nahoze ndi umwubatsi naragavuraga kandi abo nakoreye nabo nyuma bagahindukira bakampemba ariko aho nkirijwe narahindutse ndetse bamwe muri abo nibye nagiye kubasaba imbabazi,namwe rero mukwiye kugira umutima uhamanya n’ibyo muvuga ndetse n’ibyo mukora kuruta kugira umutima uhamanya n’uko abantu bababona gusa”.

Yasoje agira ati:”ngwee nakiriye agakiza tariki ya 18/04/1982 saa tanu n’igice inyarugenge kuri Adepr,ndabasaba rero kuzaja namwe muzirikana ndetse mukavuga ibihe bibi mwavuyemo n’igihe mwakirijwe kuko ubuhamya bufasha benshi”.

Kugeza ubu bamwe mu bantu banyuranye ntibagikunda kuvuga aho bavuye kuko baba batinya ko nibatanga ubuhamya bw’aho bavuye abandi basobora kubaseka ugasanga bigabanyije icyubahiro cyabo.

Ni inkuru yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

 

(Visited 893 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo