jeannette_photo_2-5538b

Mu Rwanda hamaze kuvuka umuhanzikazi wa gospel watangiye kuvugisha abatari bake amagambo menshi

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 6, 2017

Kugeza ubu Umuhanzikazi Jeanette Sarah yamaze gushyira  hanze indirimbo nshya yitwa”Witinya”ikaba ikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi bitewe n’ijwi rihogoza uyu mukobwa yibitseho. Jeanette Sarah ni umuririmbyi ukiri mushya mu ndirimbo […]




Kugeza ubu Umuhanzikazi Jeanette Sarah yamaze gushyira  hanze indirimbo nshya yitwa”Witinya”ikaba ikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi bitewe n’ijwi rihogoza uyu mukobwa yibitseho.jeannette_photo_2-5538b

Jeanette Sarah ni umuririmbyi ukiri mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana aho avuga ko ari umuhamagaro wo kugira ngo asakaze ubutumwa bw’Imana abinyujije mu ndirimbo.

Twamubajije ikizere ashingiraho ngo ahamye  ko azakomeza kuririmba indirimbo za Gospel atazamera nk’abandi tuzi bagiye batangira bafite umuhamagaro  ariko nyuma bakaza kwisanga batangiye kuririmba izindi ndirimbo zitari izihimbaza Imana adusubiza ko Mubusanzwe akunda ijambo ry’Imana kandi akunda n’umurimo w’Imana ku buryo yumva atahemukira Imana yamuhaye iyi mpano.

Uyu muhanzikazi Jeanette Sarah indirimbo yashyize hanze yitwa ’Witinya”  twamubajije impamvu yatumye iyi ariyo ndirimbo abanza gushyira ahagaragara atubwira ko yashakaga guhumuriza abantu nyuma y’uko  mur’iyi minsi abantu bafite ubwoba kubw’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati:”Iyi ndirimbo ihumuriza abantu ibabwira ngo muhumure Imana iri kumwe namwe”.

 

Tumubajije niba yiteguye gukora Video y’iyi ndirimbo yatubwiye  ko mu mpera z’uyu mwaka izaba yamaze kugera hanze.

Jeanette Sarah ni umuririmbyi w’umunyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana,akaba yaratangiriye umurimo wo kuririmba muri Chorale y’abana,agakomeza uwo muhamagaro wo kuririmba,kur’ubu akaba ageze ku rwego rushimishije rwo gushyira hanze indirimbo z’amajwi (audio) ndetse ahamya ko bidatinze agiye no gutangira gusohora izifite amashusho.

Uyu mukobwa atuye ku gisozi akaba asengera muri new life bible church.

 

sarah

Kanda hano ukurikire indirimbo nshya yamaze gushyirwa hanze n’uyu mwari

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

(Visited 12,776 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo