Publication1

ADEPR:Ukuli kwa Bombori bombori imaze iminsi ivugwa hagati ya ADEPR Akarere ka Gasabo na Rev. NTAMBABAZI kwamaze kujya ahagaragara.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet October 6, 2017

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka GASABO buherutse gutangaza ko bugiye gukurikirana Rev.NTAMBABAZI J Baptiste buvuga ko abubereyemo umwenda w’amafranga angana na 2 360 063 ubu ukuli kwamaze kujya ahagaragara aho […]




Nyuma y’uko ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka GASABO buherutse gutangaza ko bugiye gukurikirana Rev.NTAMBABAZI J Baptiste buvuga ko abubereyemo umwenda w’amafranga angana na 2 360 063 ubu ukuli kwamaze kujya ahagaragara aho uwari umukontable wa Rev.NTAMBABAZI  ariwe BIGIRIMANA Faustin uzwi nka KIZITO yavuze ko bari kumubeshyera.

urupapuro rumushinja ideni

Ibaruwa yo kuwa 7/07/2016  ivuga ko Rev.NTAMBABAZI afitiye ideni Paroise ya RUKILI

 

Ku murongo wa telephone BIGIRIMANA Faustin yadutangarije ko ayo mafranga ntayo Rev. Ntambabazi yatwaye ndetse anatubwira ko nta n’undi yaburiyeho ahubwo yagiye mu kazi ka paroise akaba avuga ko nta wundi yagombye kubazwa kuko yagiye mu mirimo ya Paroise.

Uwahoze ari comptable wa Paroise ya Rukili ,BIGIRIMANA Faustin Yagize ati:”ndi umukiristo ndavugisha ukuli,kandi uwari umushumba wange ntacyo dupfa,ayo mafranga bamushyiraho ntayo yatwaye ahubwo yagiye mu bikorwa bya paroise,byaba ari igisebo hagize uvuga ko yayatwaye”.

Umushumba w’akarere ka Gasabo mu nkuru yo kuwa  29/09/2017yatangarije le matin d’afrique.net ko agiye gukurikirana NTAMBABAZI kubera ngo amafranga abereyemo itorero ,aho yagize ati:”nta kindi nakora uretse gukurikirana ibibazo bitandukanye birimo niki cya Ntambabazi, kuko yasezeye ndi mushya ariko ntibivuze ko ntakurikirana ibibazo byabayeho mbere”.

Akomeza avuga ko icyo bashingira ho bishyuza Ntambabazi ayo mafaranga ni uko ariwe wari umuyobozi mukuru wa paruwase Rukili, bityo akaba ariwe wagombaga  kwemeza ko ikintu runaka gikorwa cyangwa ntigikorwe, byumvikana ko afite uruhare rukomeye mu ibura ry’ariya mafaranga 2 360 063.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka Gasabo butangarije ibi twashatse kumenya icyo nyirubwite Rev.NTAMBABAZI abivugaho maze atubwira ko ibi ari ibinyoma n’akarengane bashaka kumukorera.

Yagize ati:”twakoze remise ayo mafranga ntibigeze bayagaragaza,nta n’aho bigeze bayandika ngo bigaragare ko mu mpapuro hari aho babyerekanye,ubwo nasezeraga ngiye kwiga mu bugande ntabwo bigeze bayagaragaza,ubwo boherezaga komisiyo ivuye ku karere yari iyobowe na Rev.SEMUNYANA Innocent bagaragaje ko ayo mafranga nta numwe wayatwaye ahubwo yagiye mu yindi mirimo ya paroise,none se ubwo barayangerekaho babivanye kuki ko ari akarengane bashaka kunkorera?kuki aya mafranga bibutse kuyavuga ari uko ngarutse mu nshingano mvuye kwiga mu gihe ngenda ntayo bigeze bavuga? Kuki bayavuza ndetse bakabijyana mu itangazamakuru ari uko nge ndangiye kwishyuza ayange bandimo ndetse agaragara no muri remise twakoze,umushumba wansimbuye RYUMUGABE Alphonse wansimbuye n’Umushumba w’akarere ari Rev NIYONZIMA Alexis basinyiye hanyuma ayo yo bavuga ko mbarimo kuki batayanditse icyo gihe ko aribo bari bayoboye Remise twakoranye n’uwansimbuye  ariwe Rev. RYUMUGABE  kuki batabivuze?

Yakomeje avuga ko kugeza na n’ubu yamaze kwandikira inzego z’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda kandi akaba agitegerezanyije icyizere uburyo bazamukemurira ikibazo bakamurenganura.

Twashatse kumenya kugeza ubu icyo ubu buyobozi bwa ADEPR akarere ka GASABO buvuga nyuma y’uko uwari comtable avugiye ko ntawatwaye aya mafranga yaba Rev Ntambabazi cyangwa undi uwariwe wese ntibabasha kutwitaba ku murongo wa telephone,ubwo twavugishaga bamwe mu bari muri iyi commission yoherejwe n’akarere ije kureba ibibazo by’umutungo kuri Paroisse ya Rukili nabo batubwiye ko ntawe bigeze babona yaraburiweho nayo mafranga n’ubwo batemeye ko dutangaza umwirondoro wabo ku mugaragaro.

Ubwo  iki kibazo kimaze iminsi itari myinshi kigiye ahagaragara,ubwo twakimenyaga twavuganye n’umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali mu majwi dufite atubwira ko atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana ngo kibashe gukemuka vuba kandi burundu.

Twabibutsa ko mu gihe ubuyobozi bwa ADEPR Akarere ka Gasabo buvuga ko NTAMBABAZI aburimo amafranga angana na 2 360063,nawe agaragaza muri remise yakoranye n’umushumba wamusimbuye ikemezwa ndetse igasinywaho n’umushumba w’AKARERE ka Gasabo Rev.Alexis bigaragara ko ari ADEPR ahubwo ibereyemo umwenda uyu NTAMBABAZI.

Hasi Ni ibaruwa Rev.NTAMBABAZI yandikiye ADEPR asabwa kwishyurizwa umwenda aberewemo na Paroise ya RUKILI

urupapuro yanditse asaba kurenganurwa

 

 

Aha hasi ubuyobozi bw’ADEPR AKARERE KA GASABO BWARI BWOHEREJE KOMISIYO YO KUGENZURA IMIKORERE YO MURI Paruwase ya RUKILI

raporo y'abashumba1

 

raporo y'abshumba 2 nta numwe aherereyeho

 

 

raporo y'abshumba 3aba

 

Reba hasi Ibaruwa Rev.NTAMBABAZI J Baptiste yandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR asaba kurenganurwa

lettre y'ejo isaba kurenganurwa

 

REBA HASI UKO BYAKOZWE MURI REMISE YAKOZWE HAGATI Y’UMUSHUMBA MUSHYA N’UMUSHUMBA W’AKARERE NDETSE N’UMUSHUMBA NTAMBABAZI

amadeni 1

 

amadeni 2

 

amadeni 4

                          IHEREREKANYABUBASHA RYAKOZWE TARIKI YA 16/07/2016

 

carte imberecarte inyuma

 NGIYO IKARITA YA REV.NTAMBABAZI J.BAPTISTE NK’UMUPASTERI MURI ADEPR 

 

Publication1

Rev. Pastor NIYONZIMA ALEXIS UMUSHUMBA WA ADEPR AKARERE KA GASABO NA REV.NTAMBABAZI J.BAPTISTE

 

 

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

 

 

 

(Visited 145,573 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo